car wheels and rims car rims
 

  • News
  • Electricity
    • Renewable Energy
    • Energy Efficiency
    • Energy Resources
  • Projects
  • Investment Opportunities

Home » Energy Efficiency » Abaturage bo mumurenge wa Ngarama barasaba gufashwa kubona amashanyarazi vuba

Abaturage bo mumurenge wa Ngarama barasaba gufashwa kubona amashanyarazi vuba

Posted by: peter    Tags:      Posted date:  December 8, 2011  |  No comment

abaturage batuye muri uyu murenge barasaba ko ibikorwa by’amajyambere bikwiye kurushaho kubegera kugira ngo bashobore kwiteza imbera.

 

Bamwe mubaturage bo mumurenge wa ngarama, baratangaza ko kuva amashanyarazi yagera mu murenge wabo babona ari ibintu byiza, kuko ibitaro byabo byashoboye gukora neza badakoresha moteri zisakuriza abarwayi, imashini itonora ibigori yabagabanyirije ingendo aho bakoraga ibirometero byinshi ariko ubu bikaba biborohera. Barishimira kandi ko n’uburyo bwo kubona umuriro wa telefoni byoroha kuko mbere batangaga 200frw yo kubona umuriro muri telefoni.

 

Nubwo ariko umuriro washoboye guhabwa ibigo binini bishobora gutanga serivise kubantu benshi abaturage bavuga ko bakomeje kwibaza impamvu nabo batagezwaho umuriro kandi ari kimwe mubikorwa bibafasha kuva mubukene no guhindura ubuzima barimo. Ubu muri santere y’ubucuruzi ya Ngarama abafite amashanyarazi bangana na 25% by’abagomba kuyabona. Abasigaye bakibaza impamvu ikigo EWSA kitayabegereza.

 

umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngarama, Ndayisenga Jean Claude yatangaje ko amashanyarazi yatanzwe mbere yahawe ibigo binini byakira abantu benshi ariko gahunda yo kwegereza abaturage nayo iri hafi gutangira kuko hari sosiyete y’abanyatunisiya yahawe iryo soko. Ndayisenga akomeza avuga ko abaturage begereye inzira y’amashanyarazi bashoboye gutanga amafaranga 56 000frw babonye amashanyarazi, ariko ikibazo gikomeye ari icy’abaturage batuye kure y’inzira y’amashanyarazi kuko bagomba gutanga amafaranga menshi kugirango ubagereho.

 

Gusa ngo haracyagaragara imbogamizi z’uko hari nabamara kuwuhabwa ugasanga ntibafite ubushobozi bwo gukomeza kuyabungabunga, nko kwishyura ubukode bwa za cash power, nkuko byagaragaye hamwe na hamwe mu karere ka Nyagatare kegeranye n’umurenge wa Ngarama ariko nkuko umuyobozi w’uyu murenge abitangaza, ngo ho kugeza ubu uhereye mu kwezi kwa mata bafite umuriro ngo iki kibazo ntibarahura nacyo, ngo ubu icyo barwana nacyo niukureba  uko ubageraho bose.

 

Sylidio Sebuharara

 


    Share This
About the author
peter



Wanna say something?





  Cancel Reply

« Nyamagabe: bamaze umwaka batabona umuriro
Strategy to promote Energy Efficiency and Renewable Energies in Rwanda »
  • Recent Posts

    • Umushinga wa RukararaII uracyafite ibikorwa biri inyuma
    • Rubavu : abaturage bashima EWSA kuba itagitwara umuriro
    • Musanze development strategies to rely on infrastructure
    • Iterambere rya Musanze ry’imyaka itanu rizashingira ahanini ku bikorwa remezo
    • Kabatwa: Nyuma yo kubona amashyanyarazi hafi yabo ,agenda abageza kuri byinshi mu iterambere
    • Nyamasheke: Sector roads, a responsibility of residents-Mayor