car wheels and rims car rims
 

  • News
  • Electricity
    • Renewable Energy
    • Energy Efficiency
    • Energy Resources
  • Projects
  • Investment Opportunities

Home » Energy Efficiency » BCP/Kolping yavumbuye ubwoko bushya bw’amakara

BCP/Kolping yavumbuye ubwoko bushya bw’amakara

Posted by: peter    Tags:  alternative, energy, environment, protection, Rwanda    Posted date:  December 19, 2011  |  No comment

Abagize ishyirahamwe BCP/Kolping bungutse ubumenyi bushya bwo gukora amakara hifashishijwe imyanda nyuma yo kubona ko abantu bakomeje kwangiza ibidukikije bashakisha ibyo gucana.

Bamwe mu banyamuryango ba BCP/Kolping basobanuye ko ayo makara akorwa bifashishije imyanda inyuzwa mu mashini ikayikamuramo amazi maze ya myanda ikazana ishusho ry’ikara. Iyo mashini ikozwe mu biti izwi ku izina rya Press Kit.

Imyanda ikenerwa ni ibisigazwa by’imbaho biva aho babariza, impapuro zishaje, n’ibisigazwa by’ibiribwa birimo ibishishwa by’ibirayi, iby’imyumbati, iby’ibitoki n’iby’avoka ndetse n’ibindi byatsi.

Aya makara acanwa ku mbabura ngo ashobora kuba afite akamaro kanini mu kurengera ibidukikije. Uyakoresha azakenera gusa 30% by’inkwi yakoreshaga mbere ubundi 70% isigaye ikorshwe ayo makara yavumbuwe.

Aya makara ngo yatangiye kugirira abanyamuryango akamaro kuko ariyo bakoresha mu mwanya bakoreshagamo inkwi. Ikara rimwe rigurishwa amafaranga icumi y’u Rwanda kandi ane ahisha inkono.

BCP/Kolping ikorera mu muryango wa Kolping mu ishami ry’uburezi hashingwa amashyirahamwe yo kwiga icyongereza kandi yita ku iterambere ry’icyaro. Ni muri urwo rwego bihangira imirimo ibyara inyungu.


 


    Share This
About the author
peter



Wanna say something?





  Cancel Reply

« Abaturage ba Karama ngo ntibakigiye gutura mu mijyi kuko babonye umuriro hafi
Kayonza: Nubwo bitemewe gutwika amakara, bamwe barayatwika kubera batagira ikindi kintu cyababeshaho »
  • Recent Posts

    • Nyabihu: Akarere kesheje umuhigo kanarenzaho mu kwegereza abaturage amashyanyarazi
    • Rulindo: Abaturage batuye mu murenge wa mbogo bafite ikibazo cyo kutagira amazi meza.
    • Rubavu: ibikorwa by’imihanda bizajya bishyirwa aho abaturage babigiramo uruhare
    • Nyanamo: Residents contribute for electricity
    • Clean water supply increases in Rwanda
    • Nyanamo: Batangiye gutanga umusanzu ngo bagezwe ho amashanyarazi byihuse