car wheels and rims car rims
 

  • News
  • Electricity
    • Renewable Energy
    • Energy Efficiency
    • Energy Resources
  • Projects
  • Investment Opportunities

Home » Renewable Energy » Biogaz izagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije

Biogaz izagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije

Posted by: peter    Tags:      Posted date:  December 8, 2011  |  No comment



Abaturage barimo kubakirwa biogas mu karere ka kayonza baratangaza ko ikoreshwa ry’ingufu za biogaz rizatuma ibidukikije bibungwabungwa hirindwa gutema ibiti. Aba baturage bavuga ko batakazaga umwanya munini batashya ndetse rimwe na rimwe bakanabuza abana ishuri kugira ngo bajye gutashya.

Umwe mu babyeyi bo mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza bari kubakirwa Biogaz yagize ati “Hari igihe umuntu yamaraga nk’amasaha atanu ari gutashya ugasanga nta kandi karimo umuntu abashije gukora mu rugo…usibye n’ibyo kandi, abana bacu bajyaga bacyererwa ishuri cyangwa bakanarisiba twabatumye gutashya, ariko ibi ntibizongera kubaho nidutangira gukoresha izi biogas”.

Benshi mu baturage twaganiriye bavuga ko badafite amashyamba batashyamo inkwi. Banavuga kandi ko Biogaz ishobora kuba igisubizo ku mihindagurikire y’ikirere n’ubutayu biri kwibasira ibice bitandukanye by’isi.

Biogaz ikoresha amase y’inka ubundi igatanga ingufu z’amashanyarazi zishobora kwifashishwa mu guteka no gucana amatara akoreshwa n’umuriro w’amashanyarazi. Aba baturage b’i Mukarange bavuga ko izi biogas zizabagirira akamaro kanini kuko ngo zinabafasha kubika neza ifumbire ya bo ikomoka ku mase y’inka.

Inka imwe ngo ishobora gutanga amase yakoreshwa muri biogas. Aba baturage bari kubakirwa biogas buri wese ngo azishyura amafaranga angana n’ibihumbi ijana y’amanyarwanda yishyura mu byiciro bibibiri, ubundi akubakirwa biogas n’umushinga IDP (Integrated Development project) uteza imbere imiturire mu byaro.

Cyprien Ngendahimana


    Share This
About the author
peter



Wanna say something?





  Cancel Reply

« Mu Bugesera amashuri 10 niyo akoresha Biyogazi
Biogaz mu mashuri yisumbuye izarinda ikirere inagabanye ibicanwa »
  • Recent Posts

    • Nyabihu: Abaturage bakomeje kwegerezwa umuriro w’amashanyarazi kandi abawubonye barishimira uburyo wabakuye mu bwigunge
    • Rubavu: Road construction to pave for more development
    • Nyabihu: Akarere kesheje umuhigo kanarenzaho mu kwegereza abaturage amashyanyarazi
    • Rulindo: Abaturage batuye mu murenge wa mbogo bafite ikibazo cyo kutagira amazi meza.
    • Rubavu: ibikorwa by’imihanda bizajya bishyirwa aho abaturage babigiramo uruhare
    • Nyanamo: Residents contribute for electricity