car wheels and rims car rims
 

  • News
  • Electricity
    • Renewable Energy
    • Energy Efficiency
    • Energy Resources
  • Projects
  • Investment Opportunities

Home » Renewable Energy » Biogaz mu mashuri yisumbuye izarinda ikirere inagabanye ibicanwa

Biogaz mu mashuri yisumbuye izarinda ikirere inagabanye ibicanwa

Posted by: peter    Tags:      Posted date:  December 8, 2011  |  No comment



Mu rwego rwo kugabanya ibicanwa bikomoka ku nkwi, Minisiteri y’Uburezi irimo kubaka ibigega bya biogas bizagabanya inkwi zakoreshwaga mu gutekera abanyeshuri ku kigero cya 60%.

Umukozi wa Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe gukurikirana imirimo y’ubwubatsi bw’ikigega cya Biogaz mu kigo cy’ishuri ryisumbuye rya Nyagatare rizwi ku izina rya Nyagatare Secondary School, Igr Habayo Sinayibagiwe Juvénal, aviuga ko ibigega bubaka bifite  hagati  ya 30mᵌ na 50mᵌ. Habayo yagize ati “ibigega twubaka ntago bizakuraho gukoresha inkwi 100% ariko bizagabanya inkwi zakoreshwaga ku kigero nibura cya 60%.”

Habayo avuga ibi bigega bya biogas binagamije kubyaza umusaruro imyanda yo mu ngo, ituruka mu biraro by’inka ndetse no mu bwiherero bw’abantu. Ngo kuba ibicanwa bizaba bigababutse kandi bizafasha no kubungabunga ikirere bikirinda ibyuka bicyangiza.

Begumanya Boniface, umukozi w’ikigo cya Nyagatare Secondary School, avuga ko iyi biogas izafasha ikigo cyabo cyane ko ngo n’ubundi mu karere ka Nyagatare hakunze kugaragara ikibazo cy’inkwi kubera ko nta mashyamba menshi ahagaragara. Yagize ati “Abanyeshuri bacu hari ubwo bajyaga bagira ikibazo cyo kubona uko barya kubera kubura umuriro cyangwa se habaye nk’ikibazo cy’inkwi ariko iki kigega nicyuzura twizera ko hari byinshi bizaba bikemutse.”

Umukozi wunganira rwiyemezamirimo watsindiye kubaka ibi bigega avuga ko ugereranyije usanga ikigega kimwe cyatwara amafaranga abarirwa muri miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda. Igr Habayo Sinayibagiwe Juvénal avuga ko nta gihendo kirimo ukurikije umusaruro n’uburambe bw’ibi bigega. Ati “Icyiza cyabyo ni uko iyo urangije kucyubaka nta kindi bigusaba. Upfa kuba ufite inka ziri mu biraro n’ubwiherero gusa.”

Igr Habayo avuga ko ibi bigega biramba cyane. Abigereranya no kubaka inzu ikomeye. Akomeza avuga ko imirimo yo kubaka ibi bigega ifata hagati y’igihe kingana n’amezi abiri n’atatu. Ikigega cya Biogaz cya Nyagatare Secondary School bateganya ko abanyeshuri bazajya kuva mu biruhuko mu kwezi kwa mbere cyuzuye.

Gahunda ya minisiteri y’uburezi yo gukwirakwiza ingufu zikomoka ku myanda iva mu ngo (biogas) iyiterwamo inkunga na Ministeri y’Ibikorwa Remezo n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amazi n’amashanyarazi EWSA.

Niyonzima Oswald


    Share This
About the author
peter



Wanna say something?





  Cancel Reply

« Biogaz izagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije
Nyabihu: Biogaz n’amatara akoresha imirasire y’izuba bizasimbura amatara ya peteroli »
  • Recent Posts

    • Nyanamo: Residents contribute for electricity
    • Clean water supply increases in Rwanda
    • Nyanamo: Batangiye gutanga umusanzu ngo bagezwe ho amashanyarazi byihuse
    • Ngoma: Barashima ibyiza bamaze kugezwaho no kubona amashanyarazi
    • Rulindo : 16/% by’abaturage batuye aka karere bagezweho n’umuriro w’amashanyarazi.
    • EWSA isaba ubwigenge kugirango ishobore kugera ku nshingano zayo