car wheels and rims car rims
 

  • News
  • Electricity
    • Renewable Energy
    • Energy Efficiency
    • Energy Resources
  • Projects
  • Investment Opportunities

Home » Investment Opportunities » Kayonza: Hashyizweho komisiyo izacukumbura iby’akajagari kagaragara mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Kayonza: Hashyizweho komisiyo izacukumbura iby’akajagari kagaragara mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Posted by: peter    Tags:      Posted date:  December 8, 2011  |  No comment

Mu cyumweru gishize, Minisitiri w’ibikorwaremezo Albert Nsengiyumva yasabye ko hashyirwaho komisiyo icukumbura ibibazo bitera akajagari kagaragara mu icukurwa ry’amabuye y’agaciro.

Iyi komisiyo ubu yamaze gushyirwaho ikazatanga raporo y’ibyo yabonye mu minsi ya vuba ifatanyije n’indi komisiyo yashyizweho n’intara mu rwego rwo gucukumbura iki kibazo.

Amabuye y’agaciro acukurwa mu birombe byo mu mirenge itandukanye igize akarere ka Kayonza yakomeje guteza ibibazo bitandukanye birimo n’ibishingiye ku mutekano. Bamwe mu bafite ibirombe bicukurwamo amabuye baherutse gutunga agatoki inzego z’ubuyobozi bazishinja kugira uruhare muri aka kajagari kanagiye gateza umutekano muke.

Nyamara ariko ubuyobozi na bwo bwavuze ko abafite ibirombe bacukura mu kajagari, mu gihe mu birombe bya Rwinkwavu, abashinzwe umutekano hamwe na polisi babuzaga abaturage gucukura amabuye y’agaciro ahantu byavugwaga ko hatemewe gucukura. Mu rwego rwo kugabanya ako kajagali ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza bwafashe icyemezo cyo kuba buhagaritse gutanga ibyemezo biha uburenganzira abashaka gucukura amabuye y’agaciro.

Gusa ariko ubuyobozi bwabwiye abafite ibigo bicukura amabuye y’agaciro i Rwinkwavu ko imbogamizi bagaragaza bahura na zo zigiye gushakirwa ibisubizo, ubuyobozi bukajya bwiga vuba amadosiye asaba uburenganzira bwo gucukura ari nako hakurikiranwa ababikora mu buryo butemewe n’amategeko.

Cyprien Ngendahimana

 

 

 

 

 


    Share This
About the author
peter



Wanna say something?





  Cancel Reply

« Energy Investment Opportunities
Muyaga Project-n’amakoro ashobora gucanwa »
  • Recent Posts

    • Rubavu: ibikorwa by’imihanda bizajya bishyirwa aho abaturage babigiramo uruhare
    • Nyanamo: Residents contribute for electricity
    • Clean water supply increases in Rwanda
    • Nyanamo: Batangiye gutanga umusanzu ngo bagezwe ho amashanyarazi byihuse
    • Ngoma: Barashima ibyiza bamaze kugezwaho no kubona amashanyarazi
    • Rulindo : 16/% by’abaturage batuye aka karere bagezweho n’umuriro w’amashanyarazi.