car wheels and rims car rims
 

  • News
  • Electricity
    • Renewable Energy
    • Energy Efficiency
    • Energy Resources
  • Projects
  • Investment Opportunities

Home » Renewable Energy » Mu Bugesera amashuri 10 niyo akoresha Biyogazi

Mu Bugesera amashuri 10 niyo akoresha Biyogazi

Posted by: peter    Tags:      Posted date:  December 8, 2011  |  No comment



Ibigega bya biogazi mu ishuri ribanza rya Mayange

Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije hashakishwa izindi ngufu zakoreshwa mu gucana, mu mashuri agera ku 10 yo mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba hakoreshwa gahunda yo gukoresha amashyiga ya kijyambere n’ingufu zikomoka ku myanda (biogas) mu mirimo yose isaba ibicanwa kugira ngo itungane nko guteka n’ibindi.

John Munyansanga umuhuzabikorwa w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Majyambere (UNDP) ryafashije ayo mashuri kubaka amashyiga ya biyogazi avuga ko ibyo bizafasha ahahurira abantu benshi mu buryo bwo kubona ibicanwa hagamijwe kubungabunga ibidukikije nko ku mashuri, ku mavuriro, mu magereza n’ibindi bigo bitandukanye bikoresha inkwi mu gucana bazisimbuza biyogazi.

Ati “ ibyo bizatuma kwangiza amashyamba bigabanuka, ndetse ntihakoreshwe n’amafaranga kuko inkwi zihenda, dushyira izo biyogazi mu mashuri hari byinshi twagendeyeho tugereranije n’ubuzima busanzwe, aho twasanze ibiro 20 by’ibishyimbo bishobora gutekwa n ‘inkwi zipima ibiro 28.9, mu gihe hakoreshejwe biyogazi hakoreshwa agera ku biro 13 mu guteka ibiro 210 z’ibishyimbo, ibyo akaba ari bimwe mu byatumye tureba uburyo buhendutse kandi budafite icyo bwangiza ku bidukikije”.

Umubayobozi w’ishuri ribanza rya Mayange B, Innocent Nkusi, avuga  ko gutangiza igikorwa cyo gushyiraho biyogazi mu mashuri hari byinshi bizabamarira, ndetse n’amafaranga yakoreshwaga mu kugura inkwi zo gucanisha arimo, bityo agakoreshwa mu bindi bikorwa byo guteza imbere ishuri.

Yagize ati “icyo ni kimwe mu bituma tuzigama amafaranga kandi na none bigutuma guteka byoroha kandi byihuta, ndetse n’umwotsi ntugira aho uhurira n’abanyeshuri kimwe n’abateka, bityo ibyo byose bituma n’abanyeshuri bashobora kubonera amafunguro ku gihe kandi ateguye neza”.

Gahunda yo gushyira biyogazi mu mashuri yatewe inkunga  Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Majyambere (UNDP) ubinyujije mu mushinga wayo w’icyaro, hakaba harakoreshejwe ingengo y’imari ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 12.

 

Egide Kayiranga


    Share This
About the author
peter



Wanna say something?





  Cancel Reply

« Rwandese to Get Solar Energy
Biogaz izagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije »
  • Recent Posts

    • Nyabihu: Akarere kesheje umuhigo kanarenzaho mu kwegereza abaturage amashyanyarazi
    • Rulindo: Abaturage batuye mu murenge wa mbogo bafite ikibazo cyo kutagira amazi meza.
    • Rubavu: ibikorwa by’imihanda bizajya bishyirwa aho abaturage babigiramo uruhare
    • Nyanamo: Residents contribute for electricity
    • Clean water supply increases in Rwanda
    • Nyanamo: Batangiye gutanga umusanzu ngo bagezwe ho amashanyarazi byihuse