car wheels and rims car rims
 

  • News
  • Electricity
    • Renewable Energy
    • Energy Efficiency
    • Energy Resources
  • Projects
  • Investment Opportunities

Home » Electricity » Nyamagabe: bamaze umwaka batabona umuriro

Nyamagabe: bamaze umwaka batabona umuriro

Posted by: peter    Tags:      Posted date:  December 8, 2011  |  No comment



Abaturage bakorera muri centre ya Masizi mu murenge wa Musange, baravuga ko ibikorwa byabo byasubiye inyuma, bitewe n’ingaruka zo kumara umwaka umuriro bakoreshaga ugiye.

Aba baturage bavuga ko ubucuruzi bwabo bwari bumaze gutera imbere, mbere y’uko uyu muriro ugenda. Ariko ubu ngo bari mu bwigunge kuko bari bamaze kumenyera gukoresha amashanyarazi aturuka ku rugomero ruri mu kagari ka Cyabasama.

Nsengiyumva Innocent akorera muri aka ga centre umurimo wo gusudira. Avuga ko kugeza ubu ibikorwa bye byasubiye inyuma, kuko aho umuriro uburiye asigaye yitabaza moteri, bigatuma atakaza amafaranga menshi agura mazutu.

Mwiseneza Claude nawe ukorera ubucuruzi aha, we asanga bari bakwiye kugezwaho umuriro wa EWSA, ngo kuko uw’ingomero ukunze guhura n’ibibazo.

Umuhuzabikorwa w’umurenge wa Musange Hanganyimana Pierre Celestin, avuga ko gukurura umuriro wa EWSA bitoroshye kuko bisaba ubushobozi bwinshi. Ariko ikigiye gukorwa ngo nugushakisha uburyo umuriro ukomoka kuri uru rugomero wakorwa vuba, ibikorwa by’abaturage bigakomeza.

Uru rugomero rwo mu kagari ka Cyabasama, rukaba rwarubatswe n’umurenge wa Musanze ku bufatanye bw’ikigo nderabuzima n’ishuri ryisumbuye riri muri uyu murenge, nyuma baza no gucanira abaturage basaga 150.

Kugeza ubu ngo rukaba ruhura n’ikibazo cyo kubura ibikoresho bihagije cyane cyane ibijyanye n’ibikondo.

Eric Muvara


    Share This
About the author
peter



Wanna say something?





  Cancel Reply

« Nyagatare: Kaduha Centre Residents get Electricity
Abaturage bo mumurenge wa Ngarama barasaba gufashwa kubona amashanyarazi vuba »
  • Recent Posts

    • Nyabihu: Abaturage bakomeje kwegerezwa umuriro w’amashanyarazi kandi abawubonye barishimira uburyo wabakuye mu bwigunge
    • Rubavu: Road construction to pave for more development
    • Nyabihu: Akarere kesheje umuhigo kanarenzaho mu kwegereza abaturage amashyanyarazi
    • Rulindo: Abaturage batuye mu murenge wa mbogo bafite ikibazo cyo kutagira amazi meza.
    • Rubavu: ibikorwa by’imihanda bizajya bishyirwa aho abaturage babigiramo uruhare
    • Nyanamo: Residents contribute for electricity