car wheels and rims car rims
 

  • News
  • Electricity
    • Renewable Energy
    • Energy Efficiency
    • Energy Resources
  • Projects
  • Investment Opportunities

Home » Energy Efficiency » Yahisemo kurengera ibidukikije akora imbabura n’amakara

Yahisemo kurengera ibidukikije akora imbabura n’amakara

Posted by: peter    Tags:  efficiency, energy, environment, protection    Posted date:  December 24, 2011  |  No comment




Izi mbabura ngo ntizangiza ibidukikije

Umugabo witwa Daniel Twihangane wo mu karere ka Ruhango  yabashije gukora imbabura zikoresha makara make kandi zitangiza ibidukikije. Izimbabura zikoresha amakara atagira umwotsi n’ivu kandi akorwa mu bintu bisanzwe bifatwa nk’umwanda.

Ubwo twasuraga aho Twihangane akorera, twasanze we n’abakozi be babiri bari gukora amakara mu bitiritiri, imitumbatumba n’ibindi bintu bitandukanye.

Twihangane avuga ko igitekerezo cyo gukora amakara mu bitiritiri yakigize ubwo yari aryamye nijoro. Yagize ati “Uko naryamaga ikintu cyanzangamo nkavuga nti iki kintu gishobora kuvamo amakara, ubwo narabyukaga nkahita nkishyira mu bikorwa nkabona kivuyemo.”

Ngo yatangiriye ku bitiritiri hanyuma akurikizaho imitumbatumba. Ati “Uzi ukuntu buriya imitumbatumba igira amakara meza?”

Claudine Nyanzira, umwe mu bakozi ba Daniel, avuga ko ayo makara ari amakara meza atagira umwotsi, atagira ivu, kandi nta wundi mwanda utera aho batekera.

Twihangane atangaza ko umusaruro ukiri muke kuko ngo iyo abashije gukora amakara menshi ageza ku makara 400, ahwanye n’ibilo bigera kuri 17. Avuga kandi  ko ugereranyije ikilo gishobora gukoreshwa mu gihe kingana n’umunsi n’igice ku bantu badakoresha amakara menshi.

 

Twihangane afatanyije n’abandi bantu bagera kuri 14 bamaze kubumba imbabura zikoresha amakara make zigera kuri 695.  Imbabura imwe ayigurisha amafaranga 2500.

Twihangane avuga kandi ko kuba izi mbabura zikoresha amakara make ugereranyije n’izindi ari ubundi buryo bwo kubunabunga ibidukikije. Yagize ati “Abantu benshi baramutse bakoresheje bene izi mbabura ndetse n’aya makara, umubare w’ibiti bitemwa buri munsi wagabanuka.”

Akarere ka Ruhango kimwe n’utundi turere two mu Mayaga kagaragayemo iyangirika ry’ibidukikije gusa ubu hamwe na hamwe muri aka karere hari kugenda haterwa ibiti mu rwego rwo kurengera ibidukikije.



    Share This
About the author
peter



Wanna say something?





  Cancel Reply

« Rubavu: CODETEC to supply energy to rural citizens in Rwanda
Ngororero residents decry water shortage »
  • Recent Posts

    • Nyabihu: Abaturage bakomeje kwegerezwa umuriro w’amashanyarazi kandi abawubonye barishimira uburyo wabakuye mu bwigunge
    • Rubavu: Road construction to pave for more development
    • Nyabihu: Akarere kesheje umuhigo kanarenzaho mu kwegereza abaturage amashyanyarazi
    • Rulindo: Abaturage batuye mu murenge wa mbogo bafite ikibazo cyo kutagira amazi meza.
    • Rubavu: ibikorwa by’imihanda bizajya bishyirwa aho abaturage babigiramo uruhare
    • Nyanamo: Residents contribute for electricity