car wheels and rims car rims
 

  • News
  • Electricity
    • Renewable Energy
    • Energy Efficiency
    • Energy Resources
  • Projects
  • Investment Opportunities

Home » Investment Opportunities » Ngororero: Kimwe mu byihutirwa biteganywa harimo iterambere ry’Akarere

Ngororero: Kimwe mu byihutirwa biteganywa harimo iterambere ry’Akarere

Posted by: peter    Tags:  Electricity, Rwanda    Posted date:  January 3, 2012  |  No comment

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Bwana Ruboneza Gedeon aratangaza ko kimwe mu byihutirwa bigiye gukorwa harimo iterambere ry’Akarere, aho imirimo ijyanye no gutunganya imihanda yari isanzwe cyangwa guhanga imishya yatangiye. Iyo mihanda irimo gukorwa harimo ihuza Akarere n’imirenge ndetse n’inyura mu bibanza byatanzwe kugira ngo byubakwe bifite imihanda.

Bwana Gedeon yanasobanuye uburebure bw’imihanda iteganyijwe gukorwa, aho hateganyijwe gukorwa ibirometero 89.

Ariko aha, Bwana Gedeon yavuze ko n’ubwo izo gahunda zijyanye n’ibikorwa remezo zatangiye gukorwa, ariko akaba nta gishushanyo mbonera cy’Akarere kiraboneka. Yakomeje avuga ko hategerejwe impuguke zizaturuka muri  Minisiteri y’ibikorwa remezo kugira ngo zifatanye n’abakozi b’Akarere babishinzwe gukora igishushanyo mbonera.

Uretse imihanda, harimo no gukorwa imiyoboro y’amazi mu rwego rwo kugeza amazi meza ku baturage nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Bwana Gedeon.  Harimo  no  gutangwa amashanyarazi hirya no hino mu baturage, ariko iyo gahunda ikaba itaragera ku baturage bose kuko muri ako karere aribwo amashanyarazi yarakihagera.

Gusa, itangwa ry’amashanyarazi muri ako karere ryashimishije abaturage kandi bibagiraho n’ingaruka nziza kuko usanga ku gacentere k’umujyi haba hashyushye, hari imirimo myinshi yatangiye gukorwa itari isanzwe, nko gufotora inyandiko, serivisi z’urwogosho  (salon de coiffure), abafotora nabo bariyongereye kubera uwo muriro w’amashanyarazi wahageze.

Abacuruza nabo barishimye kuko ngo babasha gukonjesha ibinyobwa bacuruza maze abakiriya bakabinywa bifutse.

Uretse abacuruzi, n’abaturage batangaje ko bashimishijwe cyane n’itangwa ry’amashanyarazi muri ako karere, cyane ko yatumye bava mu bwigunge kuko ubu basigaye bareba televiziyo, bakumva radiyo badafite ikibazo ko amabuye abashiriraho.

Ngo nanone basigaye bajya kwiyogoshesha bemye kuko mbere hari ubwo bajyagayo, bakabwirwa ko batogosha kuko amavuta y’imashini yifashishwaga amashanyarazi ataraboneka yashize. Ubwo ugiye kwiyogoshesha rimwe na rimwe akagarukira aho.

Iyo ugeze mu Ngororero, ubona ibibanza bitari bike bitegerejwe kubakwa ndetse nibyatangiye kubakwa. Hari naho usanga amazu yaruzuye ageze mu cyiciro bita finissage.

Ayo mazu meza azamutse ku gasantere ka Ngororero, agaragaza isura nziza y’ako karere  karimo kuzamuka mu bijyanye n’imyubakire n’ibikorwa remezo, nk’uko byashimangiwe n’abaturage b’ako karere. N’ubwo ngo uwambaye ikirezi atamenya ko cyera, bo barabimenye kandi ngo barabyishimiye.



    Share This
About the author
peter



Related Posts

Umushinga wa RukararaII uracyafite ibikorwa biri inyuma
Umushinga wo kubaka urugomero rwa Rukarara II ruteganya ko ruzatanga 2MW z’amashanyarazi, rugashobora guha amashanyarazi abatuye akarere ka Nyamagabe hamwe n’abandi baturage batuye mu nkengero yako ugaragaza ko ugifite...


Rubavu : abaturage bashima EWSA kuba itagitwara umuriro
Zimwe munyubako z’ingomero zubakwa zikazacyemura ikibazo cy’amashanyarazi Abaturage batuye mu mujyi wa Gisenyi bavuga ko kuba ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi kitakibatwara amashanyarazi...


Kabatwa: Nyuma yo kubona amashyanyarazi hafi yabo ,agenda abageza kuri byinshi mu iterambere
Umuriro w’amashanyarazi watumye abaturage bihangira imirimo nyuma y’aho ugereye mu murenge wa Kabatwa Amashanyarazi nk’igikorwa remezo, ni kimwe mu by’ingenzi byatumye abaturage b’umurenge wa Kabatwa bazamuka,bakagenda...


Wanna say something?





  Cancel Reply

« Abatuye Umujyi wa Kibungo bazabona amashanyarazi bitarenze Werurwe 2012
Ku mugezi wa Giciye Harateganywa kubaka urugomero ruzatanga amashanyarazi »
  • Recent Posts

    • Umushinga wa RukararaII uracyafite ibikorwa biri inyuma
    • Rubavu : abaturage bashima EWSA kuba itagitwara umuriro
    • Musanze development strategies to rely on infrastructure
    • Iterambere rya Musanze ry’imyaka itanu rizashingira ahanini ku bikorwa remezo
    • Kabatwa: Nyuma yo kubona amashyanyarazi hafi yabo ,agenda abageza kuri byinshi mu iterambere
    • Nyamasheke: Sector roads, a responsibility of residents-Mayor