car wheels and rims car rims
 

  • News
  • Electricity
    • Renewable Energy
    • Energy Efficiency
    • Energy Resources
  • Projects
  • Investment Opportunities

Home » Investment Opportunities » Ubuzima bwa buri munsi bw’Umunyarwanda burarushaho gushingira ku ikoranabuhanga

Ubuzima bwa buri munsi bw’Umunyarwanda burarushaho gushingira ku ikoranabuhanga

Posted by: peter    Tags:  Electricity, infrastructure, Rwanda, telecommunication    Posted date:  January 4, 2012  |  No comment



 

Nk’uko bigaragazwa n’umwe mu baturage utuye mu gace k’imisozi miremire mu Karere ka Ngororero, yishimira uburyo babasha kugira itumanaho ku buryo baganira n’abari kure y’u Rwanda.

Yagize ati «Twebwe tubibona nk’igitangaza kubasha kuganira n’abantu kuri telefoni nk’aho turi kumwe kandi baba iyo muri Amerika ».

Umwe mu banyamahanga batemberaga mu Rwanda, George Cedgar, ubwo twaganiraga ari i Huye, yagize ati, “Natangajwe n’umuvuduko w’ikoranabuhanga mu Rwanda, natangajwe no kubona umuntu utuye mu cyaro cya kure arimo ahinga, agashyira isuka hasi akitaba telefoni kandi ukabona ibyo ayivugiraho ni ibimuteza imbere. Mu biturage by’iwacu mu Bwongereza sindabona umuhinzi ufite iyo myumvire».

Kuri ubu, umubare w’Abanyarwanda b’ingeri zose bagenda babona serivisi bakagombye kujya gushaka ku bacuruzi ndetse no ku bigo bitandukanye nko kuba batakijya kwishyura umuriro, kugura amakirita y’itumanaho n’ibindi.

Ndahiro Richard, umwe mu bakozi bakuru ba Banki y’abaturage y’u Rwanda ikaba ari nayo ifite abakiriya benshi mubyaro nawe yerekana ko guha serivisi zitandukanye abakiriya bayo biciye muri e-Banking bitanga uruhare mu iterambere. Ati, “Kuba umwanya wabo bawukoresha mu bindi aho kuwutakaza baza gutonda umurongo kuri banki, twibwira ko ari ikibazo twabakemuriye ku buryo babasha kwiteza imbere, bityo bakanateza imbere igihugu”.

N’ubwo hakinengwa serivisi igendanye n’uburyo aya makirita yifashishwa mu kubikuza ku byuma bitanga amafaranga dore ko ameshi atangwa n’ikigo cya Simtel, ngo mu mpera z’umwaka wa 2011, Visa kimwe mu bigo bikomeye ku isi mu buryo bwifashisha ibyuma bitanga amafaranga cyagiranye na leta y’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye,  Muri ubwo bufatanye na banki zo mu Rwanda ndetse n’ibindi bigo by’ubucuruzi, hateganywa ko ibi byuma bitanga amafaranga biziyongera mu gihugu bityo  ngo bizakuraho ikibazo cy’uko ibisanzwe bikunze gukora biguru ntege nk’uko n’umuyobozi wa RDB, John Gala yabitangaje.

Uwo muyobozi akomeza avuga ko mu buryo bw’ubucuruzi, abantu bagendana amafaranga meshi bikaba byabatera ibibazo ko bitazongera kubaho. Ndetse ngo anasanga uburyo bwo kwishyura ibicuruzwa bitandukanye butazajya busaba amafaranga.

Mu mwaka wa 2011 nibwo za kompanyi zose zikora ibyo gutanga serivisi ku buryo bufatika, kuri telefoni zigendanwa za MTN na Tigo zabashije gutanga indi serivisi ikenewe n’Abanywarwanda yo kohereza no guhabwa amafaranga biciye kuri telefoni,   abafatabuguzi bazo babicishije mu banki babikiriramo, by’akarusho kandi ngo ntibizasaba ko abahererekanya amafaranga bazaba bafite ifatabuguzi rimwe nkuko ushinzwe itangazamakuru n’ubucuruzi muri Tigo, Jolly Igoma abitangaza..


 

 


    Share This
About the author
peter



Related Posts

Nyanamo: Residents contribute for electricity
Residents of Nyanamo cell, Rugengabari sector in Burera district have contributed Rwf2 million to access power and catch up with socio-economic development. The executive secretary of Rugengabari sector, Theogene Nizeyimana...


Nyanamo: Batangiye gutanga umusanzu ngo bagezwe ho amashanyarazi byihuse
Abaturage batuye mu kagari ka Nyanamo, umurenge wa Rugengabari, akarere ka Burera, batangiye gutanga umusanzu w’amafaranga kugira ngo bagezweho amashanyarazi vuba kuko bayakeneye kugira ngo biteze imbere. Kuri ubu abo baturage...


Rulindo : 16/% by’abaturage batuye aka karere bagezweho n’umuriro w’amashanyarazi.
Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo,ngo abaturage bagera ku kigero cya 16%,kuri ubu bafite umuriro w’amashayarazi . Aba baturage bo mu karere ka Rulindo,babashije kubona umuriro w’amashayarazi...


Wanna say something?





  Cancel Reply

« Nyanza: Mu mpera z’umwaka wa 2012 imirenge yose izaba ifite amashanyarazi
Nyamagabe: abantu 40 bagiye kugezwaho biogas »
  • Recent Posts

    • Nyabihu: Akarere kesheje umuhigo kanarenzaho mu kwegereza abaturage amashyanyarazi
    • Rulindo: Abaturage batuye mu murenge wa mbogo bafite ikibazo cyo kutagira amazi meza.
    • Rubavu: ibikorwa by’imihanda bizajya bishyirwa aho abaturage babigiramo uruhare
    • Nyanamo: Residents contribute for electricity
    • Clean water supply increases in Rwanda
    • Nyanamo: Batangiye gutanga umusanzu ngo bagezwe ho amashanyarazi byihuse