car wheels and rims car rims
 

  • News
  • Electricity
    • Renewable Energy
    • Energy Efficiency
    • Energy Resources
  • Projects
  • Investment Opportunities

Home » Projects » Rwanda : Nyabihu: Abacukura amabuye y’agaciro bahagaritswe by’agateganyo nyuma yo kubona ko bikorwa mu buryo bwangiza ibidukikije

Rwanda : Nyabihu: Abacukura amabuye y’agaciro bahagaritswe by’agateganyo nyuma yo kubona ko bikorwa mu buryo bwangiza ibidukikije

Posted by: peter    Tags:  featured, Rwanda, Rwanda activities, Rwanda environment, Rwanda mining, rwanda nyabihu, Rwanda protection    Posted date:  November 10, 2012  |  No comment



Abacukura amabuye y’agaciro bahagaritswe by’agateganyo nyuma yo kubona ko bikorwa mu buryo bwangiza ibidukikije

Ubucukuzi bukorwa mu kajagari butera ingaruka zitandukanye harimo kwangirika kw’ibidukikije,isuri ndetse n’abantu bakaba bahasiga ubuzima

Nyuma y’aho bigaragariye ko mu karere ka Nyabihu hagaragaye cyane ikibazo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorerwa mu kajagari hirya no hino mu duce tugize aka karere,komisiyo ishinzwe ibidukikije yakoze urugendo aho ibi bikorwa bikorerwa kugira ngo irebe niba koko bigikorwa rwihishwa nyuma y’aho ababikoraga bahagarikiwe.

Kuri uyu wa 06/11/2012, ubwo iki gikorwa cyakorwaga,umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyabihu Mukaminani Angela,yadutangarije ko ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bw’akajagari bitahagaze ahubwo ko hari abakibikora rwihishwa. Ibyo bikaba bigaragazwa n’uko aho bagiye basura hatandukanye bagiye basanga hari abakibikora.

Yongeraho ko ibikorwa nk’ibyo byangiza ibidukikije birimo amashyamba,imigezi n’ibindi. Iyo akaba ari nayo mpamvu ababikora baba abafite ibyangombwa n’abatabifite, bahagaritswe kugira ngo higwe neza uburyo ubu bucukuzi bwakorwa n’ibigo bibishoboye kandi bifite ibikoresho byemewe binahagije mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ibi bigo bikaba ari byo bizabikora mu buryo bunonosoye butabangamira ibidukikije. Iki cyemezo kikaba cyarafashwe nyuma y’aho Minisitiri w’umutungo kamere asuye aho akarere ka Nyabihu, Ngororero na Rubavu duhurira kubera icyo kibazo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwangiza ibidukikije.

Mukaminani Angela,akaba avuga ko icyo cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Minisiteri y’umutungo kamere kandi ko ababikoraga bandikiwe bahagarikwa gukora ibyo bikorwa. Gusa ng’usanga hari abaca ruhinganyuma bakajya kubikora rwihishwa.

Abacukura amabuye y’agaciro bahagaritswe by’agateganyo nyuma yo kubona ko bikorwa mu buryo bwangiza ibidukikije2

Abaturage usanga bagira uruhare rukomeye mu kwangiza ibidukikije

Uyu muyobozi akaba yaboneyeho kubagira inama abakora ubucukuzi rwihishwa y’uko babireka ;bagategereza abazemererwa gucukura ku buryo bwemewe n’amategeko kandi babifitiye ubushobozi bakaba ari bo bazasaba akazi. Yongeraho ko uzabirengaho azabihanirwa,hakurikijwe amategeko ateganijwe yo kurengera ibidukikije.

Uretse Ibiza, abaturage nabo bakaba bagira uruhare runini mu kwangiza ibidukikije. Ibikunze gukorwa cyane mu  kwangizwa ibidukikije, akaba ari ukonona amashyamba,gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe,kwangiza imigezi n’inkengero zayo n’ibindi bishobora gutera ingaruka zitandukanye haba ku baturage, ku karere ndetse n’igihugu muri rusange. Abaturage babikora bakaba bahabwa impanuro zo kubireka batarindiriye guhabwa ibihano.

Hirya no hino mu duce tumwe na tumwe mu karere ka Nyabihu,usanga hakorerwa ibikorwa byo kwangiza ibidukikije. Ibikundda gukorwa akaba ari ugucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe ndetse no kwangiza amashyamba n’imigezi. Ibi byatumye hashyirwaho Komisiyo idasanzwe ishinzwe kureba ahangizwa ibidukikije no kuburira abaturage.

 

 

 


    Share This
About the author
peter



Related Posts

Huye: Rukarara dam causing power shortage
Vedaste Tuyisenge, Director of EWSA in Huye district highlights that power shortage in Huye, Nyanza, Gisagara, Nyamagabe and Nyaruguru districts is a result of Rukarara dam that is out of function. This is because...


Gakenke: electric cables theft a cause for alarm among traders
The continuous theft of electric wires that lead to subsequent lack of electricity to the residents of Gakenke town in Gakenke district is a cause for alarm.   In a period of one week, many people in Nemba and Gakenke...


Gakenke: Rusagara cell residents to solve water shortage problem
Residents of Rusagara cell in Gakenke sector in Gakenke district decided to work and solve their problem of water shortage by taking care and using well what they have while getting new water pipes. The residents decided...


Wanna say something?





  Cancel Reply

« Rwanda | Nyaruguru district: Road construction and electricity supply among the district’s priorities
Rwanda | Ruhango: uyu mwaka urarangira ikoreshwa ry’amazi meza rigeze kuri 60% »
  • Recent Posts

    • Umushinga wa RukararaII uracyafite ibikorwa biri inyuma
    • Rubavu : abaturage bashima EWSA kuba itagitwara umuriro
    • Musanze development strategies to rely on infrastructure
    • Iterambere rya Musanze ry’imyaka itanu rizashingira ahanini ku bikorwa remezo
    • Kabatwa: Nyuma yo kubona amashyanyarazi hafi yabo ,agenda abageza kuri byinshi mu iterambere
    • Nyamasheke: Sector roads, a responsibility of residents-Mayor