car wheels and rims car rims
 

  • News
  • Electricity
    • Renewable Energy
    • Energy Efficiency
    • Energy Resources
  • Projects
  • Investment Opportunities

Home » News » Rwanda | Ruhunde: Abaturage bakeneye amazi meza n’amashanyarazi

Rwanda | Ruhunde: Abaturage bakeneye amazi meza n’amashanyarazi

Posted by: peter    Tags:  Rwanda, Rwanda Burera, Rwanda Development, Rwanda electricity, Rwanda energy, Rwanda infrastructure, Rwanda People, Rwanda water    Posted date:  November 28, 2012  |  No comment

Ubuyobozi bw’umurenge wa Ruhunde, mu karere ka Burera buratangaza ko abaturage benshi bo muri uwo murenge bakeneye kugezwa ho amazi  meza n’amashanyarazi kugira ngo nabo bagere ku iterambere.

Nteziryayo Anastase, umunyamabanga nshingwa bikorwa w’uwo murenge, atangaza ko bafite amasantere ari gutera imbere ariko kubera ko ataragezwa mo amashanyarazi usanga nta bikorwa by’iterambere biharangwa.

Agira ati “Mu bibazo dufite bidukomereye bidindiza iterambere ni uko ¾ by’umurenge nta mashanyarazi dufite kandi mu by’ukuri tubona natwe bikwiye…tubonye amashanyarazi natwe iterambere tubona twaryihutisha”.

Akomeza avuga ko usibye kuba igice kini cy’umurenge wa Ruhunde kitagera mo amashanyarazi hari n’abaturage bataragezwa ho amazi meza. Amazi bakoresha bayakura mu mibande cyangwa bagakoresha amazi y’imvura baba bateze.

Nteziryayo asaba ubuyobozi bwo hejuru kubafasha kugira ngo bageze amashanyarazi ndetse n’amazi meza kubo bitaragera ho kuko byabafasha muri byinshi mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, yizeza abanyaruhunde ko bidatinze abaturage bataragezwa ho amazi meza bazaba bayabonye. Isoko ryaratanzwe kuburyo amazi meza azagera mu gice kini cy’uwo murenge nk’uko abisobanura.

Akomeza avuga ko ku bijyanye n’amashanyarazi basabye Minisiteri y’imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) kubibafasha mo. Ntibizwi neza igihe umuriro w’amashanyarazi uzagerera muri Ruhunde ariko ntibizatinda nk’uko Sembagare abihamya.

Umurenge wa Ruhunde ni umwe mu mirenge 17 igize akarere ka Burera. Uwo murenge uza mu mirenge ya nyuma mu kwesa imihigo muri ako karere. Ibibazo by’imyumvire, byiganje mo kugira abagore benshi ndetse no kubyara abana benshi, bikiri mu banyaruhunde, biri mu bibadindiza.

Hafashwe ingamba zo kuzamura uwo murenge. Aho abawuvuka mo ariko bakorera ahandi biyemeje kuteza imbere umurenge wabo bakora ibishoboka kugira ngo abahatuye bikure mu bukene.

 


    Share This
About the author
peter



Related Posts

Nyabihu: Abaturage bakomeje kwegerezwa umuriro w’amashanyarazi kandi abawubonye barishimira uburyo wabakuye mu bwigunge
Nk’uko byatangajwe ubwo hasuzumwaga  uko ibyo biyemeje mu mihigo bigenda bigerwaho mu mwaka wa 2012-2013, kuri uyu wa 21 Gicurasi 2013, abaturage  mu dusantire dutandukanye mu karere ka Nyabihu, baragenda begerezwa umuriro...


Nyabihu: Akarere kesheje umuhigo kanarenzaho mu kwegereza abaturage amashyanyarazi
Kimwe mubyo uturere twibandaho mu guhiga ni ibiteza imbere abaturage, ugasanga imihigo yo kubegereza ibikorwaremezo yitabwaho cyane kuko bigira uruhare mu kuzamura iterambere ry’abaturage cyane cyane iyo bigeze mu duce...


Rubavu: ibikorwa by’imihanda bizajya bishyirwa aho abaturage babigiramo uruhare
Mu isuzuma ry’imihigo y’umwaka wa 2012-2013 ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwagiriwe inama yo kuzajya bujyana ibikorwa by’amajyambere aho abaturage babigiramo uruhare kuko bituma barushaho kubifata neza. Jabo Paul,...


Wanna say something?





  Cancel Reply

« Rwanda : Umuyobozi w’akarere ka Muhanga arasaba abaturage be guhanga indi mirimo bakava mu buhinzi
Rwanda | Burera: Ruhunde residents decry lack of electricity, water »
  • Recent Posts

    • Nyabihu: Abaturage bakomeje kwegerezwa umuriro w’amashanyarazi kandi abawubonye barishimira uburyo wabakuye mu bwigunge
    • Rubavu: Road construction to pave for more development
    • Nyabihu: Akarere kesheje umuhigo kanarenzaho mu kwegereza abaturage amashyanyarazi
    • Rulindo: Abaturage batuye mu murenge wa mbogo bafite ikibazo cyo kutagira amazi meza.
    • Rubavu: ibikorwa by’imihanda bizajya bishyirwa aho abaturage babigiramo uruhare
    • Nyanamo: Residents contribute for electricity