car wheels and rims car rims
 

  • News
  • Electricity
    • Renewable Energy
    • Energy Efficiency
    • Energy Resources
  • Projects
  • Investment Opportunities

Home » Projects » Rwanda | Rusizi: Abaturage ibihumbi 62 bo mu Kibaya cya Bugarama bagiye kubona amazi meza

Rwanda | Rusizi: Abaturage ibihumbi 62 bo mu Kibaya cya Bugarama bagiye kubona amazi meza

Posted by: peter    Tags:  Rwanda energy, Rwanda EWASA, Rwanda PEAMER, Rwanda project, Rwanda rusizi, Rwanda water    Posted date:  November 30, 2012  |  No comment



Ibi ni ibyatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imari, Bwana Habyarimana Marcel, mu biganiro yagiranye n’abaturage n’abayobozi b’imirenge 4 igize icyo kibaya ku wa kabiri, tariki ya 27 Ugushyingo 2012, akaba yari kumwe n’umuhuzabikorwa w’Umushinga PEAMER, Madamu Agnes Mukarwema ari nawo watanze amafaranga Miliyoni 648, azakoreshwa mu gutunganya umuyoboro Mashesha-Gashyuha, uzaba ureshya na Km 38.

Ubusanzwe yaba ababaturage kimwe n’abayobozi  bo mu mirenge igize ikibaya cya Bugarama, bari bamaze igihe bagaragaza ko nta mazi bafite, ndetse n’aho ari ugasanga adahagije kugeza naho usanga ijerikani imwe y’amazi y’imvura igura amafaranga 50. Ubwo bagezwagaho iyi gahunda yo kubagezaho amazi, abo twavuganye  badutangarije ko  bishimiye iki gikorwa, ngo kuko batazongera kugerwaho n’indwara ziterwa n’isuku nke n’ibyorezo byakundaga kubibasira kubera kunywa amazi mabi.

Twashatse kumenya igihe ibikorwa by’uyu mushinga (PEAMER)  bizatangirira, umuhuzabikorwa wawo Ushinzwe gukwirakwiza amazi mu Rwanda, Madamu Mukarwema Agnes, atubwira ko gutunganya uyu muyoboro bizatangira tariki ya 15 Ukuboza 2012, kandi ukazatwara Miliyoni zisaga 648.

Nubwo uyu mushinga ugamije gutuma imibereho y’abatuye ikibaya cya Bugarama irushaho kuba myiza, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Ubukungu, Bwana Habyarimana Marcel, arabasaba kuzirinda amananiza mu ishyirwa mu bikorwa ryaho cyane cyane, ko nta mafaranga yateganirijwe kuzishyura ibikorwa by’aho imiyoboro izanyuzwa bityo ngo barasabwa kuzagaragaza uruhare rwaho kuko umushinga aribo ufitiye akamaro.

ibi biganiro byari byanitabiriwe n’umuyobozi wa EWASA Station ya Rusizi, wasabye abaturage kuzafata neza uyu muyoboro, kuko iyo ufashwe neza umara imyaka 70.

Naho abaturage bazagerwaho n’aya mazi ni abo mu mirenge ya Gitambi, Nyakabuye, Muganza na Bugarama.

 

 

 


    Share This
About the author
peter



Related Posts

Rwanda | Ngoma: Barasaba EWSA kubibuka kuko basigaye hagati mu mujyi badafite amashanyarazi
Abaturage batuye akagali ka Gahima ko mu murenge wa Kibungo, barasaba ikigo  cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza  amazi n’umuriro w’amashanyarazi (EWSA),kwibuka akagali kabo kuko ariko gasigaye hagati y’utundi kadafite...


Rwanda | Kamonyi: Electricity use promotes Development
After 3 years of access to electricity to local people in Kamonyi district especially in rural area, residents say that access to electricity has enabled them  work on many projects that continue support their social...


Rwanda : Gakenke District’s electricity supply lags behind
The service for electricity distribution among the people in different parts of Gakenke district is very slow especially due to the insufficient operations of the Energy, Water and Sanitation Authority (EWSA) and the poor...


Wanna say something?





  Cancel Reply

« Rwanda | Burera: Ruhunde residents decry lack of electricity, water
Rwanda | Rusizi: thousands of residents in Bugarama valley to get clean water »
  • Recent Posts

    • Umushinga wa RukararaII uracyafite ibikorwa biri inyuma
    • Rubavu : abaturage bashima EWSA kuba itagitwara umuriro
    • Musanze development strategies to rely on infrastructure
    • Iterambere rya Musanze ry’imyaka itanu rizashingira ahanini ku bikorwa remezo
    • Kabatwa: Nyuma yo kubona amashyanyarazi hafi yabo ,agenda abageza kuri byinshi mu iterambere
    • Nyamasheke: Sector roads, a responsibility of residents-Mayor