car wheels and rims car rims
 

  • News
  • Electricity
    • Renewable Energy
    • Energy Efficiency
    • Energy Resources
  • Projects
  • Investment Opportunities

Home » News » Rwanda | Rutsiro : Abaturage b’umurenge wa Mushubati barasaba isoko hafi yabo

Rwanda | Rutsiro : Abaturage b’umurenge wa Mushubati barasaba isoko hafi yabo

Posted by: peter    Tags:  Rwanda infrastructure, Rwanda markets, Rwanda need, Rwanda People, Rwanda Rutsiro    Posted date:  November 28, 2012  |  No comment

Abaturage bo mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro bavuga ko kuba badafite isoko mu murenge wabo bituma bavunika mu gihe baremye amasoko ya kure, bityo bakaba bifuza ko ubuyobozi bwabafasha kubona isoko hafi yabo mu murenge wabo.

Abo baturage bavuga ko iyo bashatse guhaha bajya mu isoko rya Kibirizi riherereye mu karere ka Karongi. Bakora urugendo rw’amasaha abiri n’amaguru kugira ngo babashe kugerayo.  Irindi soko barema ni irya Congo Nil riherereye mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro. Bibasaba gukora urugendo rw’amasaha abiri n’igice n’amaguru kugira ngo barigeremo.

Umwe mu ri abo baturage witwa Bapfakurera Kaniziyo yagize ati : “Guhaha umuntu ajya kure, nk’umuntu w’umukecuru cyangwa umusaza iyo ashatse kugura nk’umwenda, ni ugutuma umuntu ufite imbaraga”.

Umukecuru  witwa Mukasonga Feresita na we ashimangira imvune abantu bakuze bahura na yo mu gihe baremye ayo masoko. Ati : “Twebwe tuba dushaje tubona hatubereye kure, jyewe iyo ngiyeyo nza nananiwe cyane narwaye amatako”.

Kugura cyangwa kugurisha amatungo ni kimwe mu byo bavuga ko bibagora cyane kuko usanga yananiwe kugenda bakaba bifuza ko nibura bagira isoko mu murenge wabo kuko mu murenge wose nta soko ribamo. Ku bwabo bumva baramutse babonye isoko barushaho gutera imbere.

Abaturage bavuga ko mu myaka nka 15 ishize bahoze bafite isoko rya Nyagasambu.  Ngo ryari ribafitiye akamaro kuko ryazagamo n’abakongomani bakazana ibicuruzwa bitandukanye birimo ibitoki hanyuma bagatwara ibindi bicuruzwa birimo inkoko bakabijyana iwabo babikuye mu Rwanda. Iryo soko ngo ryagezeho rirahagarara abaturage batazi impamvu rihagaze.

Umuyobozi  wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere mu karere ka Rutsiro, bwana NSANZIMFURA Jean Damascène avuga ko ikibazo cy’abaturage b’umurenge wa Mushubati batagira isoko bakizi bakaba bari gushaka uburyo bagikemura.  Akarere ngo karateganya  kubaka isoko riciriritse hafi y’ibiro by’umurenge wa Mushubati kugira ngo abo baturage babone aho bahahira.

Ku kibazo cy’isoko ryahahoze ariko rikaba ritagihari, uwo muyobozi yavuze ko ryacitse kubera ko ritari rifite abakiriya benshi. Icyakora ngo kubera ko ryari riherereye ahantu heza iruhande rw’ikiyaga cya Kivu rikaba ryaranitabirwaga n’abanyekongo, akarere ka Rutsiro karateganya kurivugurura ku buryo hazashyirwa n’icyambu. Ibi ngo bikaba bizakorwa mu ngengo y’imari y’akarere y’umwaka utaha.

 

 

 


    Share This
About the author
peter



Related Posts

Rubavu: ibikorwa by’imihanda bizajya bishyirwa aho abaturage babigiramo uruhare
Mu isuzuma ry’imihigo y’umwaka wa 2012-2013 ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwagiriwe inama yo kuzajya bujyana ibikorwa by’amajyambere aho abaturage babigiramo uruhare kuko bituma barushaho kubifata neza. Jabo Paul,...


Gicumbi town development expected to double- Authorities
The governor of the Northern Province of Rwanda Aime Bosenibamwe has promised to do everything in his power to increase the development of Gicumbi town as he calls upon people to support this cause and put more efforts in renovating...


Burera: Barishyuza ingurane bemerewe ku mirima yabo yangijwe n’isooko ya Nyabizi
Abaturage batuye mu murenge wa Kinyababa, mu karere ka Burera, bafite imirima yabonetsemo isooko y’umuyoboro w’amazi wa Nyabizi barasaba ko bakwishyurwa amafaranga aguze iyo mirima yabo kuko bamaze igihe kirekire bazi...


Wanna say something?





  Cancel Reply

« Rwanda | Ngororero: Ubwigunge bw’utugari ni inzitizi ikomeye mu iterambere ryatwo
Rwanda : Umuyobozi w’akarere ka Muhanga arasaba abaturage be guhanga indi mirimo bakava mu buhinzi »
  • Recent Posts

    • Rubavu: ibikorwa by’imihanda bizajya bishyirwa aho abaturage babigiramo uruhare
    • Nyanamo: Residents contribute for electricity
    • Clean water supply increases in Rwanda
    • Nyanamo: Batangiye gutanga umusanzu ngo bagezwe ho amashanyarazi byihuse
    • Ngoma: Barashima ibyiza bamaze kugezwaho no kubona amashanyarazi
    • Rulindo : 16/% by’abaturage batuye aka karere bagezweho n’umuriro w’amashanyarazi.