car wheels and rims car rims
 

  • News
  • Electricity
    • Renewable Energy
    • Energy Efficiency
    • Energy Resources
  • Projects
  • Investment Opportunities

Home » News » Burera: 70% bamaze kugezwa ho amazi meza

Burera: 70% bamaze kugezwa ho amazi meza

Posted by: peter    Tags:  burera energy water project, Rwanda    Posted date:  December 11, 2012  |  No comment



Burera district Umuyobozi w’akarere ka Burera aratangaza ko abaturage bo muri ako karere bamaze kugezwa ho amazi meza ari benshi kuburyo mu myaka iri mbere abanyaburera bose bazaba banywa amazi meza.

Sembagare Samuel avuga ko 70% by’abanyaburera bo mu mirenge itandukanye yo muri ako karere aribo bamaze kugezwa aho amazi meza. Ngo ni ibyo kwishimirwa kuko amazi meza ari ubuzima .

Agira ati “Iki ni gikorwa gishimishije kuko iyo abaturage banywa amazi meza, bagira ubuzima bwiza bityo bakitabira ibikorwa by’iterambere bakiteza imbere”.

Akomeza avuga ko mu mihigo bafite harimo kuba mu mwaka wa 2015 abaturajye bose bo mu karere ka Burera bazaba bafite amazi meza. Ibyo bazabigera ho bafatanyije n’umushinga WASH, ushinzwe iby’isuku n’isukura muri ako karere.

Uduce twinshi two mu karere ka Burera duturiye ibiyaga bya Burera na Ruhondo. Abaturage batuye muri utwo duce, ahataragera imiyoboro y’amazi, bavoma amazi y’ibyo biyaga aba yuzuye mo imyanda.

Abaturage batuye mu gace k’amakoro, munsi y’ikirunga cya Muhabura, bagejejwe ho imiyoboro y’amazi. Bavuga ko mbere bataragezwa ho amazi meza bavomaga mu kiyaga cya Burera bakoze n’urugendo rurerure rw’ibirometero 18 n’amaguru.

Koberaga ko babonaga amazi biyushye akuya, byatumaga bayakoresha neza kugira ngo adashira. Kuburyo amazi yozaga amasahani yakoraga n’ibindi ndetse akanatekeshwa. Kubera ibyo wasangaga abahatuye bahora barwaye. Ngo ariko ubu kubera amazi meza bagejejwe ho ntibakirwaragurika nk’uko babihamya.

Abanyaburera batandukanye bamaze kugezwa ho amazi meza bemeza ko baruhutse byinshi birimo kurwaragurika.

 


    Share This
About the author
peter



Wanna say something?





  Cancel Reply

« Gatumba: Abarema isoko rya Rusumo barasaba kubakirwa Isoko rya kijyambere
Clean water to solve poor sanitation problems »
  • Recent Posts

    • Nyabihu: Akarere kesheje umuhigo kanarenzaho mu kwegereza abaturage amashyanyarazi
    • Rulindo: Abaturage batuye mu murenge wa mbogo bafite ikibazo cyo kutagira amazi meza.
    • Rubavu: ibikorwa by’imihanda bizajya bishyirwa aho abaturage babigiramo uruhare
    • Nyanamo: Residents contribute for electricity
    • Clean water supply increases in Rwanda
    • Nyanamo: Batangiye gutanga umusanzu ngo bagezwe ho amashanyarazi byihuse