car wheels and rims car rims
 

  • News
  • Electricity
    • Renewable Energy
    • Energy Efficiency
    • Energy Resources
  • Projects
  • Investment Opportunities

Home » News » Rwanda : Abatuye Cyabararika baravuga ko amazi meza aje gukemura ikibazo cy’umwanda

Rwanda : Abatuye Cyabararika baravuga ko amazi meza aje gukemura ikibazo cy’umwanda

Posted by: peter    Tags:  featured, Rwanda, Rwanda advantages, Rwanda cleanness, Rwanda EWSA, Rwanda infrastructure, Rwanda musanze, Rwanda People, Rwanda project, Rwanda water    Posted date:  December 9, 2012  |  No comment



Abatuye Cyabararika baravuga ko amazi meza aje gukemura ikibazo cy’umwanda

Abaturage batuye akagali ka Cyabararika, umurenge wa Muhoza akarere ka Musanze, baravuga ko amazi meza bari kwegerezwa azatuma baca ukubiri n’indwara ziterwa n’umwanda, bityo barusheho kugira amagara mazima.

Aba baturage bakaba babitangaje kuri uyu wa gatanu tariki  07/12/2012, mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu, isuku n’isukura (EWSA) kiri gukwirakwiza imiyoboro y’amazi mu bice byose bigize ako kagali.

Munyakabuga Obed umwe mu baturage, avuga ko aya mazi aje kubagirira akamaro, kuko batazongera kurwangwa n’umwanda wo kumubiri, ndetse n’uwo mu gikoni, bityo bigatuma amagara yabo arushaho kuba meza kurushaho.

Mukanoheli Jacqueline, umuturage wa Cyabararika, avuga ko yiteguye guhita ayobora amazi mu rugo rwe, dore ko umuyoboro uzaca imbere y’inzu ye, bityo binamuruhure n’abana be urugendo bakoraga bajya gushaka amazi.

Ati: “Abaturage bazagerageza, uzajya abona ubushobozi azajya ahita akururira murugo iwe, kuburyo tuzajya tubona amazi atwegereye tutabanje kugenda urugendo rurerure”.

Mukiza Anaclet, umuyobozo wa EWSA ishami rya Musanze, avuga ko bitewe n’ubwiyongere bw’inyubako n’abaturage nyamara ibikorwa remezo bitiyongera,  abatuye akagali ka Cyabararika baranzwe no kutagira amazi ahagije, gusa ngo iki kibazo cyaba kiri guhinduka amateka.

Ati: “Abaturage bo muri kariya kagali bamaranye igihe ikibazo cy’amazi, kuko bagiye batura ari benshi nyamara ibikorwa remezo bitiyongera. Mu igenamigambi twavuze ko twongera imiyoboro kuburyo abaturage babona amazi uko bayashatse”.

Avuga ko iyi gahunda yasabwe n’abaturage, kuko batabashaka kubona amazi ahagije, bitewe n’amatiyo mato, none ngo mu cyumweru kimwe, umuturage wa mbere ashobora kuba yatangiye gufata amazi ku matiyo mashya.

Haratenywaga gushyira amazi ku burebure bwa kilometero 2, ndetse ngo umuturage nta kindi asabwa, uretse kwishakira ibikoresho bimugereza amazi murugo, naho ubundi ibyo gukwirakwiza imiyoboro byakozwe na EWSA.

 

 

 


    Share This
About the author
peter



Related Posts

Huye: Rukarara dam causing power shortage
Vedaste Tuyisenge, Director of EWSA in Huye district highlights that power shortage in Huye, Nyanza, Gisagara, Nyamagabe and Nyaruguru districts is a result of Rukarara dam that is out of function. This is because...


Gakenke: electric cables theft a cause for alarm among traders
The continuous theft of electric wires that lead to subsequent lack of electricity to the residents of Gakenke town in Gakenke district is a cause for alarm.   In a period of one week, many people in Nemba and Gakenke...


Gakenke: Rusagara cell residents to solve water shortage problem
Residents of Rusagara cell in Gakenke sector in Gakenke district decided to work and solve their problem of water shortage by taking care and using well what they have while getting new water pipes. The residents decided...


Wanna say something?





  Cancel Reply

« Rwanda : Gakenke residents demand electricity connectivity
Gatumba: Abarema isoko rya Rusumo barasaba kubakirwa Isoko rya kijyambere »
  • Recent Posts

    • Rubavu: ibikorwa by’imihanda bizajya bishyirwa aho abaturage babigiramo uruhare
    • Nyanamo: Residents contribute for electricity
    • Clean water supply increases in Rwanda
    • Nyanamo: Batangiye gutanga umusanzu ngo bagezwe ho amashanyarazi byihuse
    • Ngoma: Barashima ibyiza bamaze kugezwaho no kubona amashanyarazi
    • Rulindo : 16/% by’abaturage batuye aka karere bagezweho n’umuriro w’amashanyarazi.