car wheels and rims car rims
 

  • News
  • Electricity
    • Renewable Energy
    • Energy Efficiency
    • Energy Resources
  • Projects
  • Investment Opportunities

Home » Electricity » Rwanda | KARONGI: Ibura ry’umuriro rya hato na hato rigiye kubonerwa igisubizo kirambye

Rwanda | KARONGI: Ibura ry’umuriro rya hato na hato rigiye kubonerwa igisubizo kirambye

Posted by: peter    Tags:  Rwanda electricity, Rwanda energy, Rwanda Karongi, Rwanda problem    Posted date:  December 1, 2012  |  No comment



 

KARONGI Ibura ry’umuriro rya hato

Akarere ka Karongi kazajya gakoresha amashanyarazi avuye ku mirongo itandukanye

Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba Kabahizi Célestin aratangaza ko ibura ry’umuriro rya hato na hato ryabangamiraga akazi muri iyo Ntara, rigiye kubonerwa igisubizo kirambye.

Ikibazo cy’amashanyarazi adahagije ni imwe mu ngingo zizweho kuwa gatatu (28/11/2012) mu nama y’umutekano yaguye y’Intara y’i Burengerazuba.

Guverineri w’iyo Ntara Kabahizi Celestin mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko hari akazi katagenze neza kubera ibura ry’amashanyarazi rya buri kanya, cyane cyane mu karere ka Karongi, ari naho ibiro by’Intara bibarizwa.

Guverineri Kabahizi aragira ati : Nagize amahirwe ko ku wa kane ushize twari turi kumwe n’umunyamabanga wa leta ushinzwe ingufu n’amazi muri Rusizi aho twari twagiye kureba ahazubakwa uruganda ruzakora amashanyarazi avuye kuri nyiramugengeri, mu bwira ko nahuye n’ikibazo cy’uko ntashoboraga kubona documents zimwe narinkeneye kubera ko nta muriro wari uhari, na groupe idakora neza, ansobanurira ko hano hari ikibazo yuko kano gace hano duherereye kari gafite amashanyarazi ava ku murongo (ligne) umwe gusa wa Rusizi, ariko ubungubu lignes zoze zarahujwe ku buryo niba ligne ya Rusizi ibuze umuriro dushobora kuwufatira kuri Mukungwa cyangwa n’ahandi.

twegereye umuyobozi w’ishami rya EWSA rikorera mu turere twa Nyamasheke, Karongi, Rutsiro n’agace ka Ngororero Nsengiyumva Fred, adusobanurira ko intandaro y’ikibazo cyo kubura umuriro ari icyuma cyitwa Disjoncteur cyapfuye, cyakiraga amashanyarazi avuye Rusizi kikayatunganya mbere yo kuyageza kuri poste ya Karongi.

Iyo disjoncteur yapfuye mu mpera z’ukwezi kwa Munani ari nabwo amashanyarazi yatangiye kujya abura muri Karongi, EWSA icyohereza ku ruganda aho cyakorewe kugira ngo gisanwe. Nsengiyumva asobanura ko kucyohereza, gusanwa no kukigarura byatwaye igehe kire kire ariko ubu kiri mu nzira kigaruka.

Kuva aho EWSA ifatiye icyemezo cyo guhuriza Karongi ku mirongo y’amashanyarazi itandukanye mu rwego rwo kuziba icyuho, umusaruro watangiye kugaragara, nubwo ikibazo kitarakemuka burundu. Umuyobozi wa EWSA ishami rya Karongi arabisobanura agira ati :

Ubu Karongi ifatira umuriro kuri poste ya Gihira muri Rubavu. Rimwe na rime rero hari igihe usanga umuriro ucikacika, kubera aba aturuka kure cyane ntahandi hantu abanje kuruhukira. Hari igihe rero haba ibyo bita chutte de tension (kugabanuka kw’imbaraga z’umuriro), cyangwa nk’ikiyoni kikagwa ku nsinga z’amashanyarazi cyangwa kigataho agati umuriro ukavamo. Kugira ngo amashanyarazi asubiremo bigasaba ko babanza kuzimya imashini bakongera bakazicana kugira ngo umuriro uturitse cya kintu kiba cyagiye ku nsinga. Haba rero igihe umuriro ugarutse ari muke ntubashe gukuraho icyo kintu, bigasaba ko tubikora n’amaboko. Kubera ko umuriro uba uva kure cyane, kugira ngo umuntu azamenye aho byabereye ni akazi katoroshye rimwe na rimwe gatwara n’amasaha menshi.

EWSA kandi ifite icyizere ko mu mpera z’ukwezi kwa 12, ni ba ntazindi mbogamizi zivutse, ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi muri Karongi kizakemuka abaturage bagasubira kuri gahunda nk’uko byari bisanzwe  

 

 


    Share This
About the author
peter



Related Posts

Nyabihu: Abaturage bakomeje kwegerezwa umuriro w’amashanyarazi kandi abawubonye barishimira uburyo wabakuye mu bwigunge
Nk’uko byatangajwe ubwo hasuzumwaga  uko ibyo biyemeje mu mihigo bigenda bigerwaho mu mwaka wa 2012-2013, kuri uyu wa 21 Gicurasi 2013, abaturage  mu dusantire dutandukanye mu karere ka Nyabihu, baragenda begerezwa umuriro...


Rulindo: Abaturage batuye mu murenge wa mbogo bafite ikibazo cyo kutagira amazi meza.
Hamwe na hamwe mu karere ka Rulindo, usanga abaturage bagifite ibibazo byo kubona  amazi meza, n’amashanyarazi hari abo atarageraho. Nk’uko bivugwa n’abaturage bo mu murenge wa Mbogo, umurenge umwe mu mirenge igera...


EWSA isaba ubwigenge kugirango ishobore kugera ku nshingano zayo
Ubuyobozi bwa EWSA buvuga ko hari inshingano biyigora kugeraho bitewe n’uko hari inzira nyinshi igomba kunyuramo isaba uburenganzira, ibi bikabangamira iki kigo kugera ku nshingano zacyo mu gukwirakwiza amashanyarazi...


Wanna say something?





  Cancel Reply

« Rwanda | Rusizi: thousands of residents in Bugarama valley to get clean water
Rwanda : Rulindo Abaturage baravuga ko ibiciro by’amazi birenze ubushobozi bwabo. »
  • Recent Posts

    • Umushinga wa RukararaII uracyafite ibikorwa biri inyuma
    • Rubavu : abaturage bashima EWSA kuba itagitwara umuriro
    • Musanze development strategies to rely on infrastructure
    • Iterambere rya Musanze ry’imyaka itanu rizashingira ahanini ku bikorwa remezo
    • Kabatwa: Nyuma yo kubona amashyanyarazi hafi yabo ,agenda abageza kuri byinshi mu iterambere
    • Nyamasheke: Sector roads, a responsibility of residents-Mayor