car wheels and rims car rims
 

  • News
  • Electricity
    • Renewable Energy
    • Energy Efficiency
    • Energy Resources
  • Projects
  • Investment Opportunities

Home » Energy Resources » Rwanda | KARONGI-RUTSIRO: Abacukuzi b’amabuye y’agaciro batoye urwego rubahagarariye

Rwanda | KARONGI-RUTSIRO: Abacukuzi b’amabuye y’agaciro batoye urwego rubahagarariye

Posted by: peter    Tags:  Rwanda Mining Association, western-province-committee    Posted date:  December 28, 2012  |  No comment



Abacukuzi b’amabuye y’agaciro batoye urwego rubahagarariye

Komite nshya yatorewe kuyobora abacukura amabuye mu turere twa Karongi na Rutsiro igizwe n’abantu barindwi

Ishyirahamwe ry’Abacukuzi b’Amabuye y’Agaciro mu Rwanda (Rwanda Mining Association) kuri uyu wa kane tariki 27/12/2012 ryakoresheje amatora ya komite nyobozi y’abacukura amabuye mu turere twa Karongi na Rutsiro. Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imari n’ubukungu yavuze ko akarere kiruhukije kuba hashyizweho abahagarariye abacukuzi.

Amatora ya komite nyobozi y’abacukura amabuye mu turere twa Karongi na Rutsiro aje akurikira aherutse kuba mu turere twa Nyamasheke na Rusizi. Uwatorewe kuyobora komite nyobozi y’abacukura amabuye muri Karongi na Rutsiro ni Hakizimana Bosco wo mu karere ka Rutsiro, vice president wa mbere ni Munana Emmanuel, uwa kabili ni Hirwa Migabo. Umunyamabanga ni Nyirabakenga naho umubitsi ni Ntihemuka Careb.

Hakizimana Bosco yavuze ko yiteguye gukorana n’inzego zose zifite aho zihurira n’ubukucuzi (akarere, MINERANA, inzego z’umutekano) kugira ngo barusheho kububyaza umusaruro kandi bukorwa mu buryo bwemewe n’amategeko butarimo n’akajagari:

Ni byo wasangaga ubucukuzi bukorwa nabi kandi bukangiza ibidukikije, ariko ubwo tubonye urwego rukuriye abacukura amabuye muri Karongi na Rutsiro tugiye gukoresha inama n’amahugurwa menshi kugira ngo dukangurire abakora ubucukuzi kubukora bijyanye n’igihe tugezemo. Kandi tuzanasura abacukuzi tugirane ibiganiro kugira ngo tubakangurire uburyo bagomba gukora ubucukuzi batangiza ibidukikije.

Ukuriye Ishyirahamwe ku rwego rw’Intara y’i Burengerazuba Faida JMV yatangaje ko barimo gushyira imbaraga nyinshi mu bikorwa byo kunoza umurimo w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda kuko bufite uruhare runini mu kwinjiza amadevise mu gihugu.

Umwaka ushize (2011) ubucukuzi bwinjije miliyoni 158 z’amadolari y’Amerika, ariko mu mwaka wa 2017 bafite icyizere ko bazinjiza miliyoni 400 z’amadolari y’Amerika. Faida JMV arabisobanura muri aya magambo:

Ubucukuzi bw’amabuye mu Ntara y’i Burengerazuba buhagaze neza kuva aho dutangiye gukoresha uburyo bwa tagging (ni ibimenyetso bishyirwa ku mabuye bigaragaza inkomoko yayo), murabizi kera ntago abantu bemeraga ko u Rwanda rufite amabuye y’agaciro ariko system ya tagging imaze kujyaho byaragaragaye ko mu bice byose by’u Rwanda hari amabuye y’agaciro by’umwihariko mu Ntara y’i Burengerazuba mpagarariye. Icyizere rero kirahari ko izo miliyoni 400 z’amadolari tuzazinjiza mu 2017 kandi igice kinini kizava mu Burengerazuba kuko ni ho hari amabuye menshi.

Igikorwa cyo gushyiraho komite ihagarariye abacukura amabuye mu turere twa Karongi na Rutsiro cyari cyatumiwemo n’inzego z’umutekano. Chief Superintendant Seminega Jean Baptiste, mu ijambo yagejeje ku bacukuzi b’amabuye yagize ati:

Ubundi birazwi ko iyo urimo wubaka inzego ukazikomeza, ibyo wubaka biba ari iby’igihe kirekire. Iki rero ni igikorwa gikomeye cy’ingirakamaro. Ariko tugarutse mu rwego rw’akazi ko gucukura amabuye, twebwe nk’inzego z’umutekano byari byatangiye kudutera impungenge kuko byari bimaze kwangiza ibidukikije mu buryo bugaragara. Urugero nabaha, muri uyu mwaka umugezi wa Sebeya wuruzuye uragenda ugera kuri kaburimbo, biba ngombwa ko tuzana amato kugira ngo dukize ubuzima bw’abantu bwari mu kaga kubera imyuzure. Inkomoko yari ubucukuzi butari bunoze bwangije ibidukikije mu turere twa Rutsiro, Ngororero n’igice cya Nyabuhu. Aho twasanze hari ikibazo gikomeye ni aho bita mu Nkomane mu karere ka Rubavu hafi y’akarere ka Rutsiro. Twavuganye b’abashimba batubwira ko inka zabo zari zitagishoka kubera ko abacukura amabuye bangije umugezi wa Sebeya wuzuramo ibitaka, abashumba bakavuga ko byabangirije ubworozi bwabo. Ariko kuva aho hatangiye gufatwa ingamba ku bufatanye bwa MINERANA ubu ibintu byagiye mu buryo kuko abacukuzi barimo gukora bafite ibyangombwa kandi bubahiriza amategeko.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imari n’ubukungu Nsanzipfura Jean Damascene, we yavuze ko akarere kiruhukije kuba hashyizweho ishyirahamwe ry’abacukura amabuye y’agaciro. Yagize ati:

Twebwe iri shyirahamwe twaryifuzaga cyane kuko ibikorwa byabo akenshi usanga hari amategeko baba batumva kubera ko hari byinshi batabona mu gihe cyihuse, ariko iyo hagiyeho ishyirahamwe nk’iri, icyo gihe akarere kaba karuhutse.

Nk’uko byasobanuwe na vice perezida wa mbere w’ishyirahamwe ry’abacukura amabuye mu Ntara y’iBurengerazuba, mu Rwanda hari amabuye y’agaciro atandukanye arimo zahabu, coltan, gasegeriti, wolfram n’andi.., amenshi akaba yiganje mu Ntara y’iBurengerazuba. Mu turere twa Karongi na Rutsiro harimo abantu batangiye gucukura amabuye y’agaciro guhera mu 1958.


    Share This
About the author
peter



Wanna say something?





  Cancel Reply

« Rwanda | Ngoma: Ibura ry’ umuriro n’amazi ryahinduye ubuzima bw’umujyi
Rwanda : Abacukura amabuye y’agaciro mu karere ka Rubavu bashyizeho urwego rubakuriye »
  • Recent Posts

    • Nyabihu: Abaturage bakomeje kwegerezwa umuriro w’amashanyarazi kandi abawubonye barishimira uburyo wabakuye mu bwigunge
    • Rubavu: Road construction to pave for more development
    • Nyabihu: Akarere kesheje umuhigo kanarenzaho mu kwegereza abaturage amashyanyarazi
    • Rulindo: Abaturage batuye mu murenge wa mbogo bafite ikibazo cyo kutagira amazi meza.
    • Rubavu: ibikorwa by’imihanda bizajya bishyirwa aho abaturage babigiramo uruhare
    • Nyanamo: Residents contribute for electricity