car wheels and rims car rims
 

  • News
  • Electricity
    • Renewable Energy
    • Energy Efficiency
    • Energy Resources
  • Projects
  • Investment Opportunities

Home » News » Rwanda : Rulindo Abaturage baravuga ko ibiciro by’amazi birenze ubushobozi bwabo.

Rwanda : Rulindo Abaturage baravuga ko ibiciro by’amazi birenze ubushobozi bwabo.

Posted by: peter    Tags:  Rwanda energy, Rwanda price, Rwanda problem, Rwanda rulindo, Rwanda water    Posted date:  December 1, 2012  |  No comment



Rulindo Abaturage baravuga

Bamwe mu  baturage batuye mu karere ka Rulindo,barashima ubuyobozi bwabo kuba bwari bwabashije kubegereza amazi hamwe na hamwe,ariko bakaba basanga ibiciro kuri aya mazi bihanitse cyane ugereranije n’ubushobozi bwabo.

Ikindi bavuga ngo ni uko bakeneye kumenya niba amafranga bishyura ,ajya mu buyobozi cyangwa se atwara abantu ku giti cyabo .

Impanvu ngo ni uko  hari ubwo bishyura amafaranga y’amazi, ntibahabwe fagitire,bityo bikaba bituma bibaza niba amafranga batanga ari ajya mu buyobozi ,cyangwa se ari ayishyurwa umuntu ku giti cye.

Hagati aho ngo hari bamwe muri aba baturage,bakaba barafungiwe amazi kubera ubushobozi bzvuga bwari buke ngo kubera ikibazo cy’ibyo biciro bihanitse.

Bakaba basaba  ubuyobozi kubarenganura, bukabafungurira amazi ,ngo kuko rwiyemezamirimo wari wayabahaye yagarutse akayafunga.hakaba hari bamwe mu baturage bavoma amazi atari meza kubera kubura ibiceri by’amazi

Nyirankeshimana Marie Chantal,utuye mukagari ka Kabaraza,umurenge wa Shyorongi,avuga ko yagize ikibazo cyo kwishyura amafranga kuko fagitire yari irenze ubushobozi bwe,ngo none bakaba baramufungiye amazi.

Yagize ati”Amazi hano iwacu arahenze cyane ,nk’ubu metero kibe imwe tuyishyura amafaranga igihumbi na 250,kuri twe nk’abaturage twunva ari amafranga menshi.Ijerekani y’amazi igura hagati y’amafranga 30 na 50,buri wese ayagurisha uko yishakiye.Kuri twe twunva ari akarengane”

WibabaraLaetitie,we avuga ko yari yakoresheje ukoashoboye ngo yiyegereze amazi ariko ngo kuyishyura ni ikibazo.

Aragira ati”amazi rwose aduteye impungenge ,arahenze cyane,ntituzi niba ari ibiciro bya Leta cyangwa se ari  abantu bishyiriraho ibiciro byabo.Twunva ngo niba rwiyemezamirimo,iyo twishyuye amafranga y’amazi ntiduhabwa Fagitire,ikindi ni uko bahora bahinduranya,ntihaza umwe ngo tubimenye”

Aba baturage bavuga ko baheze mu gihirahiro,bakaba basaba ubuyobozi ko bwagira icyo  bukora.

Ikibazo cy’amazi ahenze ngo ni ikibazo abaturage bamaranye iminsi, kandi ubuyobozi bw’akarere burakizi,bukaba burimo kugishakira igisubizo .

Ubuyobozi bw’akarere bufatanije n’umushinga water for people,bakaba barimo kugerageza kwegereza amazi abatuye aka karere,aho  bavuga ko umuturage azajya avoma amazi mu metero nibura  500.

Ibi kandi bikazaba byakozwe mu mwaka w’2015,kandi ngo bishobotse byanagerwaho mbere y’uyu mwaka.

 

 


    Share This
About the author
peter



Related Posts

Rwanda | Ngoma: Barasaba EWSA kubibuka kuko basigaye hagati mu mujyi badafite amashanyarazi
Abaturage batuye akagali ka Gahima ko mu murenge wa Kibungo, barasaba ikigo  cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza  amazi n’umuriro w’amashanyarazi (EWSA),kwibuka akagali kabo kuko ariko gasigaye hagati y’utundi kadafite...


Rwanda | Kamonyi: Electricity use promotes Development
After 3 years of access to electricity to local people in Kamonyi district especially in rural area, residents say that access to electricity has enabled them  work on many projects that continue support their social...


Rwanda : Gakenke District’s electricity supply lags behind
The service for electricity distribution among the people in different parts of Gakenke district is very slow especially due to the insufficient operations of the Energy, Water and Sanitation Authority (EWSA) and the poor...


Wanna say something?





  Cancel Reply

« Rwanda | KARONGI: Ibura ry’umuriro rya hato na hato rigiye kubonerwa igisubizo kirambye
Rwanda : Gakenke residents demand electricity connectivity »
  • Recent Posts

    • Nyabihu: Abaturage bakomeje kwegerezwa umuriro w’amashanyarazi kandi abawubonye barishimira uburyo wabakuye mu bwigunge
    • Rubavu: Road construction to pave for more development
    • Nyabihu: Akarere kesheje umuhigo kanarenzaho mu kwegereza abaturage amashyanyarazi
    • Rulindo: Abaturage batuye mu murenge wa mbogo bafite ikibazo cyo kutagira amazi meza.
    • Rubavu: ibikorwa by’imihanda bizajya bishyirwa aho abaturage babigiramo uruhare
    • Nyanamo: Residents contribute for electricity