car wheels and rims car rims
 

  • News
  • Electricity
    • Renewable Energy
    • Energy Efficiency
    • Energy Resources
  • Projects
  • Investment Opportunities

Home » Energy Resources » Rwanda : Abacukura amabuye y’agaciro mu karere ka Rubavu bashyizeho urwego rubakuriye

Rwanda : Abacukura amabuye y’agaciro mu karere ka Rubavu bashyizeho urwego rubakuriye

Posted by: peter    Tags:  Rwanda committee, Rwanda mining, Rwanda project, Rwanda rubavu    Posted date:  January 1, 2013  |  No comment



Abacukura amabuye y'agaciro mu karere ka Rubavu

Faida Jean Marie Vianney ukuriye urwego rw’Abacukura amabuye y'agaciro mu Ntara y'Iburengerazuba

Nkuko byatangajwe na Rufuku, umujyanama w’ishyirahamwe ry’abakora

ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda yatangaje ko inzego

zihagarariye abacukuzi mu karere zizafasha abacukuzi gukuraho ingorane

bahura nazo no kubafasha gukora neza byiyongeraho korohereza abashaka

kumenya amakuru y’ubucukuzi mu Rwanda.

 

avuga ko inzego zihagarariye abacukuzi zashyizwe mu turere ducukurwamo

kandi bizafasha imikorere myiza iteza imbere igihugu. Avuga ko

bizanakuraho ibihuha u Rwanda rushinjwa byo kugurisha amabuye ya Congo

kuko u Rwanda rufite amabuye ahagije.

 

Faida avuga ko mu Rwanda habarirwa abacukuzi b’amabuye y’agaciro

bagera kuri 250 kandi abenshi bagaragara mu ntara y’amajyepfo idafite

aho ihuriye na Congo, avuga ko abacukuzi bagomba kwihesha agaciro

banga amakosa bakoresha kugira ngo bitazatuma bagusha igihugu mu

kibazo ibihugu byinshi birega u Rwanda ikosa ry’ubucukuzi rishobora

kwitirirwa igihugu.

 

Urwego rucukura amabuye y’agaciro ruza kumwanya wa kabiri mu kwinjiza

amadovizi nyuma y’ubucyerarugendo aho umwaka wa 2011 rwinjije miliyoni

150 z’amadolari hakaba hari ingamba ko kugera muri 2017 uru rwego

ruzaba rwinjiza miliyoni 400.

 

Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda runengwa

kudatunganya aho rucukurira ariko iki kibazo cy’ibidukikije ngo

kizabonerwa ibisubizo bitewe n’uko hagiyeho inzego zizajya zihuza

abandi bacukuzi kandi zigahura n’abayobozi bakaba bamenyeshwa igikwiye

mu kwita kubidukikije no guteza imbere igihugu nkuko Buntu

Nsengiyumva Ezechiel yabitangaje nyuma y’ishyirwaho ry’inzego

zihagarariye abandi mu karere.

 


    Share This
About the author
peter



Wanna say something?





  Cancel Reply

« Rwanda | KARONGI-RUTSIRO: Abacukuzi b’amabuye y’agaciro batoye urwego rubahagarariye
Rwanda | GISAGARA: KIBAYI IKIBAZO CY’UMURIRO N’AMAZI KIRABAKOMEREYE »
  • Recent Posts

    • Nyabihu: Abaturage bakomeje kwegerezwa umuriro w’amashanyarazi kandi abawubonye barishimira uburyo wabakuye mu bwigunge
    • Rubavu: Road construction to pave for more development
    • Nyabihu: Akarere kesheje umuhigo kanarenzaho mu kwegereza abaturage amashyanyarazi
    • Rulindo: Abaturage batuye mu murenge wa mbogo bafite ikibazo cyo kutagira amazi meza.
    • Rubavu: ibikorwa by’imihanda bizajya bishyirwa aho abaturage babigiramo uruhare
    • Nyanamo: Residents contribute for electricity