car wheels and rims car rims
 

  • News
  • Electricity
    • Renewable Energy
    • Energy Efficiency
    • Energy Resources
  • Projects
  • Investment Opportunities

Home » Electricity » Rwanda | Kamonyi: Amashanyarazi mu byaro azafasha abaturage gutekereza ku mishinga itari ubuhinzi

Rwanda | Kamonyi: Amashanyarazi mu byaro azafasha abaturage gutekereza ku mishinga itari ubuhinzi

Posted by: peter    Tags:  Rwanda Development, Rwanda electricity, Rwanda energy, Rwanda infrastructure, Rwanda kamonyi, Rwanda People    Posted date:  January 21, 2013  |  No comment



Kamonyi  Amashanyarazi mu byaro azafasha

Nyuma y’imyaka itatu mu karere ka Kamonyi hagejejwe umuriro w’amashanyarazi, akomeje gukwirakwizwa no bice by’icyaro. Abatuye ibyaro bakaba batangaza ko ayo mashanyarazi azabafasha kugera ku rindi terambere ridashingiye ku buhinzi.

Kuva mu mpera z’umwaka wa 2010, nibwo mu karere ka Kamonyi hatangiye gukwirakwizwa umuriro w’amashanyarazi. Ayo mashanyarazi yahereye mu masanteri akomeye kandi yegereye umuhanda wa Kaburimbo, nka Ruyenzi, Nkoto, Kamonyi, Rugobagoba na Musambira.

Ibikorwa byo kugeza amashanyarazi ku baturage biracyakomeje ku buryo bigenda bigera no mu bice by’icyaro. Ubwo twageraga mu mudugudu wa Musebeya , akagari ka Muganza ho mu murenge wa Runda, abaturage baho badutangarije ko bamaze icyumweru bahawe amashanyarazi.

Mu byishimo byinshi, abo baturage bavuga ko ayo mashanyarazi babonye, azahindura imibereho y’abahatuye kuko bagiye gutekereza imishinga yunganira ubuhinzi yo kubateza imbere. Bavuga ko bakoraga urugendo bajya gushesha imyaka yabo cyangwa kwiyogoshesha i Gihara .

Bongeraho ko hari igihe abana babo batindaga kuva ku ishuri kubera kurangarira mu masanteri afite amashanyarazi bahareba Televisiyo. Ngo ubwo biboneye amashanyarazi bizeye ko hazaboneka abatanga izo serivisi hafi ya bo.

Aba baturage kandi bemeza ko kuba babonye umuriro bigiye guhesha agaciro ubutaka bwabo. Ngo biteguye ko hagiye kuza abantu benshi bakeneye kuhatura. Ikibanza cyaho cya metero kare 600 cyaguraga amafaranga ibihumbi 500 ariko nyuma yo kubona umuriro bizeye ko kizazamuka kikagera kuri Miliyoni.

Nubwo babonye umuriro ariko, aba baturage bavuga ko hari ibindi bikorwa by’iterambere bitarabageraho, nk’amazi meza, isoko , ivuriro ndetse n’amashuri cyane ay’inshuke kuko abana bato batabasha kugera I Gihara mu bilometero nka bitatu, aho abiga amashuri abanza bajya.


    Share This
About the author
peter



Related Posts

Nyabihu: Abaturage bakomeje kwegerezwa umuriro w’amashanyarazi kandi abawubonye barishimira uburyo wabakuye mu bwigunge
Nk’uko byatangajwe ubwo hasuzumwaga  uko ibyo biyemeje mu mihigo bigenda bigerwaho mu mwaka wa 2012-2013, kuri uyu wa 21 Gicurasi 2013, abaturage  mu dusantire dutandukanye mu karere ka Nyabihu, baragenda begerezwa umuriro...


GISAGARA: UMURENGE WARI UKENNYE KURUSHA INDI WAGIZWE UWIKITEGEREREZO UZANIRWA ITERAMBERE
Umurenge wa Gishubi uherereye mu karere ka Gisagara, niwo wari umurenge ukennye cyane kuruta indi muri 13 igize aka karere, ubu ukaba umaze kuzamurwamo ibikorwa by’iterambere, n’abaturage bawo bakaba bashima intambwe...


Gatsibo: Hakenewe abandi bafatanyabikorwa mu iterambere
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, butangaza ko bukeneye abafatanyabikorwa biyongera ku bari bahasanzwe kuko badahagije ngo bajyane n’umuvuduko aka karere karimo mu iterambere. Ibi aka karere kabishingira ku kuba mu mwaka...


Wanna say something?





  Cancel Reply

« Rwanda : New Mining law will check idle investments
Rwanda : Gakenke District’s electricity supply lags behind »
  • Recent Posts

    • Nyabihu: Abaturage bakomeje kwegerezwa umuriro w’amashanyarazi kandi abawubonye barishimira uburyo wabakuye mu bwigunge
    • Rubavu: Road construction to pave for more development
    • Nyabihu: Akarere kesheje umuhigo kanarenzaho mu kwegereza abaturage amashyanyarazi
    • Rulindo: Abaturage batuye mu murenge wa mbogo bafite ikibazo cyo kutagira amazi meza.
    • Rubavu: ibikorwa by’imihanda bizajya bishyirwa aho abaturage babigiramo uruhare
    • Nyanamo: Residents contribute for electricity