car wheels and rims car rims
 

  • News
  • Electricity
    • Renewable Energy
    • Energy Efficiency
    • Energy Resources
  • Projects
  • Investment Opportunities

Home » Energy Resources » Rwanda | Kayonza: Abaturage barashishikarizanya gucunga neza amazi bahawe

Rwanda | Kayonza: Abaturage barashishikarizanya gucunga neza amazi bahawe

Posted by: peter    Tags:  featured, Rwanda, Rwanda caring, Rwanda energy, Rwanda Kayonza, Rwanda People, Rwanda water    Posted date:  January 3, 2013  |  No comment



Abaturage barashishikarizanya

Abaturage bo mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza barashishikariza bagenzi ba bo kwita ku mazi bahawe kuko abafitiye akamaro kanini. Ibintu bya rusange hari igihe bititabwaho bigatuma byangirika vuba, kuko buri wese aba yumva atari ibye nk’uko bivugwa na Mukangoboka wo mu murenge wa Rwinkwavu.

Mu mirenge imwe yo mu karere ka Kayonza, abaturage bagiye begerezwa amazi ava ikuzimu, bakaba bayahuriraho bavoma kandi ntibishyura. Abo baturage bemeza ko ayo mazi abafitiye akamaro kanini cyane kuko hari igihe kinini bamaze bafite ikibazo cyo kutagira amazi meza.

Abo twaganiriye bavuga ko n’ubwo abantu bagira imyumvire inyuranye ku bijyanye no gucunga imitungo rusange, bagerageza kumvisha bagenzi ba bo ko ayo mazi abafitiye akamaro kanini kugira ngo bayafate neza.

Buri muntu wese akwiye kwitwararika isuku y’ivomero kandi akirinda kwangiza igikoresho icyo ari cyo cyose cyo ku ivomero nk’uko Mukangoboka akomeza abivuga. Yongeraho ko bashishikarizanya kwita ku mavomero bahawe cyane cyane iyo bahuriye mu Manama rusange y’abaturage bose.

Ayo mazi yabonetse muri gahunda akarere ka Kayonza gafite yo kwegereza abaturage amazi meza gafatanyije n’abafatanyabikorwa ba ko. N’ubwo hari abaturage benshi batarabasha kwegerezwa amazi meza, hari imishinga myinshi iteganya kuzageza amazi ku baturage benshi nk’uko umuyobozi w’ako karere Mugabo John abivuga.

Ibyo ngo bitanga icyizere cy’uko mu gihe kiri imbere ikibazo cy’amazi mu karere ka Kayonza kizaba kiri kugabanuka.


 

 


    Share This
About the author
peter



Related Posts

Huye: Rukarara dam causing power shortage
Vedaste Tuyisenge, Director of EWSA in Huye district highlights that power shortage in Huye, Nyanza, Gisagara, Nyamagabe and Nyaruguru districts is a result of Rukarara dam that is out of function. This is because...


Gakenke: electric cables theft a cause for alarm among traders
The continuous theft of electric wires that lead to subsequent lack of electricity to the residents of Gakenke town in Gakenke district is a cause for alarm.   In a period of one week, many people in Nemba and Gakenke...


Gakenke: Rusagara cell residents to solve water shortage problem
Residents of Rusagara cell in Gakenke sector in Gakenke district decided to work and solve their problem of water shortage by taking care and using well what they have while getting new water pipes. The residents decided...


Wanna say something?





  Cancel Reply

« Rwanda | GISAGARA: KIBAYI IKIBAZO CY’UMURIRO N’AMAZI KIRABAKOMEREYE
Rwanda | Kayonza: Residents urged to maintain sanitation around water taps »
  • Recent Posts

    • Nyabihu: Abaturage bakomeje kwegerezwa umuriro w’amashanyarazi kandi abawubonye barishimira uburyo wabakuye mu bwigunge
    • Rubavu: Road construction to pave for more development
    • Nyabihu: Akarere kesheje umuhigo kanarenzaho mu kwegereza abaturage amashyanyarazi
    • Rulindo: Abaturage batuye mu murenge wa mbogo bafite ikibazo cyo kutagira amazi meza.
    • Rubavu: ibikorwa by’imihanda bizajya bishyirwa aho abaturage babigiramo uruhare
    • Nyanamo: Residents contribute for electricity