car wheels and rims car rims
 

  • News
  • Electricity
    • Renewable Energy
    • Energy Efficiency
    • Energy Resources
  • Projects
  • Investment Opportunities

Home » Electricity » Rwanda | Mugina: Abatuye icyaro bahawe insinga Babura amashanyarazi

Rwanda | Mugina: Abatuye icyaro bahawe insinga Babura amashanyarazi

Posted by: peter    Tags:  featured, Rwanda, Rwanda electricity, Rwanda EWASA, Rwanda Ngororero, Rwanda People, Rwanda problem, Rwanda services    Posted date:  January 9, 2013  |  No comment



Abaturage batuye mu tugari twa Mbati, Bibungo, Kiyonza, Kabugondo n’ahandi mu murenge wa Mugina mu karere ka Kamonyi bavuga ko bamaze amezi arenga 5 barahawe insinga z’amashanyarazi na EWASA ndetse abenshi bitegura kwakira ayo mashanyarazi munzu zabo, none bategereje ko umuriro uza baraheba.

Nkuko babitangaza, ngo iyo babajije aho guhabwa umuriro w’amashanyarazi byadindiriye, basubizwa ko mukuhageza insinga za EWASA habayeho kwibeshya maze bakoresha insinga zifite ubushobozi bukeya kandi aho hantu hari ibikorwa byinshi bikenera amashanyarazi none bakaba bategereje kuzasimbuza izo nsinga.

Abatuye icyaro bahawe insinga Babura amashanyarazi

Muri centre ya Kabuga (akagari ka Kabugondo) ni hamwe mubarambiwe gutegereza

Ikindi kigaragara kidashimishije bamwe mubatuye muri utwo tugari n’utundi ngo ni uko niba umuriro waranyujijwe hepfo y’umuhanda, abatuye haruguru yawo batahita bahabwa amashanyarazi kuko insinga za EWASA zitambukiranya umuhanda keretse gusa iyo ziva ku ipoto ya EWASA zijya kuyindi nayo ya EWASA kandi ngo nta gahunda yo kongeramo amapoto ihari.

Abatuye icyaro bahawe insinga Babura amashanyarazi2

Twagerageje kuvugana n’umuyobozi w’ishami rya EWASA riri mu karere ka Muhanga ari naryo rikora icyo gikorwa ntibyadukundira, ariko umwe mubakozi ba EWASA kuri urwo rwego ukora mubirebana n’amashanyarazi akaba yadutangarije ko ibikoresho aribyo byatinze kuboneka kuburyo muri iyi minsi hagiye gushyirwaho ibyuma byakira bikanatanga amashanyarazi (transformateurs)maze bagahabwa amashanyarazi kuburyo ngo bitazarenza ukwezi kwa gashyantare uyu mwaka.

 

 

 


    Share This
About the author
peter



Related Posts

Huye: Rukarara dam causing power shortage
Vedaste Tuyisenge, Director of EWSA in Huye district highlights that power shortage in Huye, Nyanza, Gisagara, Nyamagabe and Nyaruguru districts is a result of Rukarara dam that is out of function. This is because...


Gakenke: electric cables theft a cause for alarm among traders
The continuous theft of electric wires that lead to subsequent lack of electricity to the residents of Gakenke town in Gakenke district is a cause for alarm.   In a period of one week, many people in Nemba and Gakenke...


Gakenke: Rusagara cell residents to solve water shortage problem
Residents of Rusagara cell in Gakenke sector in Gakenke district decided to work and solve their problem of water shortage by taking care and using well what they have while getting new water pipes. The residents decided...


Wanna say something?





  Cancel Reply

« Solomon Resources Ltd to explore Rwanda’s Tin
Rwanda : Abagana EWSA Musanze barashima serivisi bahabwa »
  • Recent Posts

    • Umushinga wa RukararaII uracyafite ibikorwa biri inyuma
    • Rubavu : abaturage bashima EWSA kuba itagitwara umuriro
    • Musanze development strategies to rely on infrastructure
    • Iterambere rya Musanze ry’imyaka itanu rizashingira ahanini ku bikorwa remezo
    • Kabatwa: Nyuma yo kubona amashyanyarazi hafi yabo ,agenda abageza kuri byinshi mu iterambere
    • Nyamasheke: Sector roads, a responsibility of residents-Mayor