car wheels and rims car rims
 

  • News
  • Electricity
    • Renewable Energy
    • Energy Efficiency
    • Energy Resources
  • Projects
  • Investment Opportunities

Home » Electricity » Rwanda | Ngoma: Barasaba EWSA kubibuka kuko basigaye hagati mu mujyi badafite amashanyarazi

Rwanda | Ngoma: Barasaba EWSA kubibuka kuko basigaye hagati mu mujyi badafite amashanyarazi

Posted by: peter    Tags:  Rwanda, Rwanda electricity, Rwanda energy, Rwanda EWSA, Rwanda infrastructure, Rwanda Ngoma, Rwanda problem, Rwanda resolution    Posted date:  January 23, 2013  |  No comment

Abaturage batuye akagali ka Gahima ko mu murenge wa Kibungo, barasaba ikigo  cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza  amazi n’umuriro w’amashanyarazi (EWSA),kwibuka akagali kabo kuko ariko gasigaye hagati y’utundi kadafite amashanyarazi.

Kubw’aba baturage bo bavuga ko batumva impamvu utugali baturanye nka Mahango, ndetse n’ahandi bahawe umuriro w’amashanyarazi ndetse ngo ukanarenga ukabanyura hejuru batawubonye bakawujyana muyindi mirenge .

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Gahima ,Ndaruhutse Jean de Dieu, avuga mu izina ry’abaturage ayobora  yavuze ko ngo batse umuriro amaso ahera mukirere kandi batuye mu mujyi wa Ngoma.

Ndaruhutse yagize ati” Twebwe twasabye umuriro ariko twabonye bawuducisha hejuru bawujyana  za Rukira twebwe Gahima dusigara tudahawe mugihe utundi tugali tudukikije twawuhawe.Turasaba ko bawuduha natwe.”

Kuruhande rw’uhagarariye EWSA station ya Ngoma, Mugeni Genevieve, yavuze ko kuba umuriro aba baturage batarawuhawe byatewe n’ uburyo inyigo yakozwe bityo ko ngo bakwihangana kuko nabo bagiye kugezwaho umuriro.

Yagize ati ”Akenshi kugirango umuriro abantu ntibawubone biterwa nuko inyigo iba yarizwe ariho iba igarukira bityo ko batawuhabwa kandi batarakorewe inyigo. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Gahima yijejwe ko azaza akabiganiraho na EWSA  maze bagahabwa umuriro.”

Muri gahunda yo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu byaro, hari aho usanga abaturage bari bizeye ko bazahabwa umuriro kuko batuye ku muhanda ndetse no mu mudugudu ariko ngo siko byagenze kuko ubu aho bari kuwutanga bari gushyira mu busantire ndetse nahandi hari ibikorwa remezo gusa.

 

 

 


    Share This
About the author
peter



Related Posts

Rubavu: ibikorwa by’imihanda bizajya bishyirwa aho abaturage babigiramo uruhare
Mu isuzuma ry’imihigo y’umwaka wa 2012-2013 ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwagiriwe inama yo kuzajya bujyana ibikorwa by’amajyambere aho abaturage babigiramo uruhare kuko bituma barushaho kubifata neza. Jabo Paul,...


Nyanamo: Residents contribute for electricity
Residents of Nyanamo cell, Rugengabari sector in Burera district have contributed Rwf2 million to access power and catch up with socio-economic development. The executive secretary of Rugengabari sector, Theogene Nizeyimana...


EWSA isaba ubwigenge kugirango ishobore kugera ku nshingano zayo
Ubuyobozi bwa EWSA buvuga ko hari inshingano biyigora kugeraho bitewe n’uko hari inzira nyinshi igomba kunyuramo isaba uburenganzira, ibi bikabangamira iki kigo kugera ku nshingano zacyo mu gukwirakwiza amashanyarazi...


Wanna say something?





  Cancel Reply

« Rwanda | Kamonyi: Electricity use promotes Development
Ngoma: Gahima cell call for Electricity supply »
  • Recent Posts

    • Rubavu: ibikorwa by’imihanda bizajya bishyirwa aho abaturage babigiramo uruhare
    • Nyanamo: Residents contribute for electricity
    • Clean water supply increases in Rwanda
    • Nyanamo: Batangiye gutanga umusanzu ngo bagezwe ho amashanyarazi byihuse
    • Ngoma: Barashima ibyiza bamaze kugezwaho no kubona amashanyarazi
    • Rulindo : 16/% by’abaturage batuye aka karere bagezweho n’umuriro w’amashanyarazi.